Home Uncategorized Ishyaka Greeen Party ryahiguye 70% ry’ibyo ryari ryarahize

Ishyaka Greeen Party ryahiguye 70% ry’ibyo ryari ryarahize

0

Ubwo yatangaga kandidatire depite Frank Habineza yavuze ko bishimira umusanzu batanza mu guhindurira ubuzima bw’ abanyarwanda. yabibwiye abanyamakuru bari bakubise baruzura mu cyumba cya Komisiyo y’igihugu y’amatora, ubwo yari amaze gutanga impapuro zisaba kuziyamamariza kwira mu ntebe y’umwanya usumba iyindi mu Rwanda.Aha niho yemeje ko imigabo n’imigambi yabo yahiguwe ku kigero cya 70% ariko ashimira Leta yabibafashijemo

Nyuma y’ iminsi itatu iyi gahunda ifunguwe, umukandida ubundi usanzwe ari umudepipe ku iturufu ry’ishyaka rye riharanira ibidukikije (Green Party), Dr. Frank Habineza yatanze kandidatire ye nk’ umukandida uzahagararira iri shyaka mu guhatanira umwanya wa Perezida wa Repuburika.

Nyuma yo gusuzuma ibyangombwa bisabwa uwiyamamaza, umuyobozi wa komisiyo y’ igihugu y’ amatora madamu Oda Gasinzigwa yabwiye Dr Frank Habineza ko ibyangombwa basanze bituzuye, harimo nk’ ibyangombwa cy’ uko yaretse ubundi bwenegihugu, agifite umwanya wo kuzagitanga kuko hakiri umwanya wo gushaka ibyo atujuje. Tubibutse ko uyu mukandida wa green party yahoranye ubwenegihugu bwa Suwede. Yabwiwe Kandi ko dosiye ye yakiriwe ikaba izasuzumwana n’ izindi bakazabona kumushyira ku rutonde rwa burundu.

Dr Frank Habineza yavuze ko bishimira umusanzu batanze m ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyari ibyifuzo byabo mu matora aheruka, avuga ko bishimira kuba leta yarabyumvise ikabishyira mu bikorwa. Ibi yabihamije agira ati “imigabo n’ imigambi yacu twiyamamarijeho ubushize, turashimira Leta y’ urwanda, kubera ko 70% yarabyemeye ibishyira mu bikorwa”. Yatanze urugero rw’ icyifuzo bari bafite ku izamurwa ry’ umushahara wa mwarimu, kugaburira abana ku mashuri, gukuraho umusoro w’ ubutaka n’ bindi.

Iri shyaka kandi ryaboneyeho no gutanga urutonde rw’ abakandida bayo bazahatanira umwanya mu nteko ishinga amategeko.

Umuyobozi wa Green party yavuze ko mu ishyaka ahagarariye nk’umukandida bamaze kumvikana ku migabo n’ imigambi bazagenderaho biyayamaza mu gihe gahunda yo kwiyayamaza izaba itangiye.

Mu gihe imyiteguro ikomeje ku mpande zose zirebwa n’ aya matora, komisiyo y’ igihugu y’ amatora yatangaje ko yatangiye kwakira kandidatire ku bantu bose bifuza guhatana muri aya matora. Ni gahunda yatangiye ku wa 17 Gicurasi 2024.

Abanyarwanda bakomeje kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ ay’Abadepite, amatora azaba abaye mu buryo buhujwe, akazaba ku wa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda batuye mu mahanga mu gihe abari imbere mu gihugu bazatora ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ishimwe Alain Serge

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta munyarwanda ugishakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera Jenoside
Next articleKicukiro: Imiryango itari iya Leta buri mwaka ishora hafi miliyari enye mu baturage

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here