Inzu igomba gukorerwamo n’ibigo bya Leta bitandukanye birimo ikigo gishinzwe imyubakire, RHA, urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB, ikigo gishinzwe ubutaka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA, n’Ikigo gishinzwe amazi peteroli na gazi, RMB, yaguzwe itaruzura idafite n’ibikenerwa byose ngo ikorerwemo birimo n’icyangombwa kiyemerera gukorerwamo iteye impungenge abadepite ko ishobora kuzakururira Leta igihombo gikomeye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority /RHA), cyaguze inzu ya 42,650,309,400 z’amafaranga y’u Rwanda, idafite icyangombwa cya burundu kiyemerera gukorerwamo, idafite parikingi ihagije, inagurwa hutihuti nk’uko byagaragajwe n’abagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu, PAC, mu Nteko ishingamategko umutwe w’Abadepite.
Usibye ibi bibazo yari ifite, iyi nzu yanaguzwe itaruzura kuko imirimo yo kuyubaka ikomeje ndetse n’ahari harubatswe hakaba hari harangiritse ubwo yagurwaga.
Ibi byagarutsweho ubwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA), cyabimburiraga ibindi bigo bya Leta byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, nk’ibyakoresheje umutungo nabi, mu guha ibisobanuro abagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu mu Nteko ishingamategeko, PAC.
Iki kigo cyabajijwe ku byatangajwe muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ahanini byiganjemo amasoko ataratanzwe, ayatanzwe nabi n’ibindi, hanagaragara n’inzu iri mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Gishushu (imbere ya RDB), yaguzwe mu buryo budasobanutse ishobora kuzateza Leta ikindi gihombo.
Depite Muhakwa Valens, uyobora iyi Komisiyo yabajije umuyobozi wa RHA, uko baguze inzu ituzuye, idafite parikingi itanafite icyangombwa kiyemerera gukorerwamo.
Mu gusubiza iki kibazo Umuyobozi wa RHA, Noel NSANZINEZA, avuga ko iyi nzu ijya kugurwa ibi byose byari bizwi hari n’ibisubizo byabyo.
Nsanzineza ati : “Hari ibibazo bimwe bitari byagakemutse nk’aho yangiritse, mu masezerano byagombaga gukosorwa na nyir’inzu yaba atabikoze tugafatira amwe mu mafaranga, kubikosora byaramunaniye dufatira 2,200,000frw. Ubu twatangiye kubikosora dukoresheje ayo mafaranga.”
Ku kerekeranye na parikingi, Nsanzineza avuga ko iyi nzu yari iyifite ahubwo igice kimwe cyayo gihindurwa aho abakozi bakorera siporo (GYM), n’ahashyingurwa inyandiko (archive). Ikindi ni ukuba inzu yaraguzwe idafite icyangombwa kiyemerera gukorerwamo, aho Ikigo gishinzwe imyubakire cyemeye ko cyagize intege nke ariko ko nyir’inzu yari mu nzira zo gushaka icyo cyangombwa.
Aha niho Depite Muhakwa Valens, yahise abaza uyu muyobozi icyabihutishaga bajya kugura inzu ifite ibibazo.
Ati: “Mwari mufite impungenge ko inzu bazayibatwara ku buryo mugura inzu itarangiye, idafite n’icyangombwa kiyemerera gukorerwamo? Kandi ibyo ni mwe mu bitanga kuki mukora ibyo mubuza abandi? Ni iki cyabirukansaga?”
Umuyobozi wa RHA, Noel NSANZINEZA, avuga ko hakozwe amakosa ataragombaga gukorwa n’ubwo ubu icyangombwa cyabonetse.
Nyuma yo kumva uko iyi nzu yaguzwe, Depite Mukabalisa Germaine, yanenze abayiguze anavuga ko bica amategeko kandi aribo bashinzwe iyubahirizwa ry’ayo, anavuga ko nta rugero batanga ku bo bareberera.
Mukabalisa ati: “Mwaguze inzu idafite icyangombwa cyo gukorerwamo mujya kugishaka nyuma, ese iyo mukibura? Ni uko mwari mwizeye ko ari Leta kuri Leta hari uko iri bubagenzereze ikakibaha? Aho ni urugero rubi mutanze, mwaranarutanze mutanga miliyari 42 ku nzu idafite icyangombwa. Ni mwe muhagarariye ko amategeko ashyirwa mu bikorwa. Urugero mwatanze ku bandi bantu bubaka ni uruhe?”
Iyi nzu izakoreramo abantu 900 ifite parikingi y’imodoka 149 gusa. Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Alexis Kamuhire, avuga ko mu kugura iyi nzu ibibazo byari bifite ugurisha byimukiye ku wayiguze ariwe Leta ,anagereranya igurwa ryayo n’umuntu ugura imodoka nshya mu ruganda adashaka kuzahora mu igaraje akoresha ariko nyuma y’umunsi umwe ayiguze agahita ajya mu igaraje kuyikoresha.