Home Ubutabera Rubavu: Abari abayobozi ba Gerereza barashinjwa kwica urubozo imfungwa

Rubavu: Abari abayobozi ba Gerereza barashinjwa kwica urubozo imfungwa

0

Kuri uyu wa kane urukiko rwibanze rwa Rubavu rwatangiye kuburanisha abantu icyenda (9) barimo abayoboye igororero (gereza) rya Rubavu mu bihe bitandukanye  bashinjwa gukorera iyicarubuzo abari bayifungiwemo ndetse bamwe bikabaviramo urupfu.

Abari kuburana baregwa n’ubushinjacyaha barimo abari abayobozi ba gereza ya Nyakiriba mu bihe bitandukanye barimo Kayumba Innocent, Gahungu Ephrem na  Augustin Uwayezu,  wari umuyobozi wungirije wa Gereza. Ubushinjacyaha bubarega kuba ibyitso mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima n’iyica rubozo.

Abaregwa bose baburana bahakana ibivugwa n’ubushinjacyaha. Ibi byaha bashinjwa babikoze hagati y’umwaka wa 2019 na 2022. Intandaro yo gufatwa bagafungwa no kuregwa mu rukiko ni amashusho ya Ndagijimana Emmanuel, uzwi nka Peter, aherutse gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibisebe biri ku mubiri we avuga ko byakomotse ku nkoni yakubitiwe muri gereza ya Nyakiriba (Rubavu). Nyuma y’aya mashusho urwego rushinzwe igorora rwahise rutangira ipererza ku bari abayobozi b’iyi gereza mu bihe bitandukanye batangira gufatwa barafungwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe Gahungu Ephrem, yayoboraga iyi gereza hapfuye abantu batanu (5) abandi bagakubitwa mu bihe bitandukanye akabihishira. Ubushinjacyaha bukavuga ko abapfuye bose bazize inkoni bakubiswe n’abacunga gereza cyangwa abandi bafungwa babaga batumwe n’abacunga gereza.

Innocent Kayumba, we ubushinjacyaha bumubaraho umuntu umwe ariwe Nizeyimana Jean Marie Vianney, ubushnjacyaha bwabwiye urukiko ko n’ubwo inyandiko z’abaganga zigaragaza ko abapfuye bose bazize impfu zisanzwe hari izindi nyandiko zishingiye ku iperereza zigaragaza ko imfungwa zagezwaga kwa muganga zabaye intere nyuma yo gukubitwa abandi bakahagera bamaze gupfa.

Mu kwisobanura Gahungu Ephrem, yabwiye urukiko ko byinshi mu bikorwa by’urugomo byabereye muri gereza igihe yari umuyobozi wayo byabaga adahari kandi ko abapfuye bashyinguwe n’imiryango yabo mu cyubahiro batabanje kumenya icyabishe. Abiregura bose bakemanga ibyavuzwe n’abatangabuhamya kuko ari imfungwa muri gereza ya Rubavu aba bigeze kuyobora.

Augustin Uwayezu, we ashinjwa gukorera iyicarubozo Ndagijimana Emmanuel, ubushinjacyaha buvuga byamuviriyemo ubumuga buri ku kigero cya 80%. Uwayezu yisobanura avuga ko Ndagijimana yageze muri Gereza ya Rubavu yarabanje gukubitirwa ahandi harimo aho yafungiwe mbere muri sitasisyo za polisi. Ndagijimana yakubitiwe muri gereza ya Rubavu akekwaho gushaka gutoroka gereza nk’uko ubushinjacyaha bwabibwiye urukiko.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuba rufunze by’agateganyo abakekwa bose uko ari icyenda mu gihe ipererza rikomeje n’ubwo abashinjwa bo basaba kuburana badafunzwe kuko ari abere kandi bakaba bamaze igihe mu buyobozi bw’amagereza atandukanye ari ba ntamakenwa.

Kayumba Innocent, wayoboye gereza zitandukanye mu Rwanda ari kuburana ibi birego mu gihe ari kurangiza ikindi gihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe n’urukiko nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwiba amafaranga umuntu wari ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge (Mageragere) yari abereye umuyobozi. Kayumba amaze muri gereza imyaka ibiri n’igice.

Aba bari abayobozi ba gereza baramutse bahamwe n’icyaha cyo gukora iyicarubozo bahanishwa igihano kiruta ibindi mu Rwanda cyo gufungwa burundu nk’uko bigaragara mu ngingo ya 113 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 113 igira iti : “ U muntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25). Iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIyi nzu yaguzwe na Leta arenga miliyari 40 mu buryo budasobanutse
Next articleRFI ni ishema ry’u Rwanda n’ubutabera – Nabahire
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here