Home Ubutabera RFI ni ishema ry’u Rwanda n’ubutabera – Nabahire

RFI ni ishema ry’u Rwanda n’ubutabera – Nabahire

0

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko kuba iyari laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso by’ubuhanga byifashishwa mu butabera ( Rwanda Forensic Laboratory/RFL), yabaye ikigo cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera ( Rwanda Forensic Institute/ RFI), ari ishema ry’u Rwanda n’ishema ry’ubutabera kuko gifasha mu gukumira,kugenza, gushinja, kuburanisha no kugorora abamenyereye kwishora mu byaha.

Nabahire Anastase, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabera muri minisiteri y’ubutabera yishimira intambwe iki kigo kigezeho kuko gifasha mu nzira zose z’ubutabera mu Rwanda cyane mu kubona ibimenyetso bidashidikanywaho mu manza z’inshinjabyaha.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane ubwo hamurikagwa ibirango bishya by’ikigo cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera bisimbura ibirango byari bisanzweho byagaragazaga iki kigo kikiri ku rwego rwa Laboratwari.

Nabahire ati : “ RFI ni ishema ry’u Rwanda, ni ishema ry’ubutabera.” Akomeza agira ati : “ imyaka iki kigo kimaze kidufashije kugenza icyaha, kidufashije cyane mu gushinja ibyaha , kidufashije mu gukurikirana cyangwa se mu kuburanisha ibyaha no mu kugorora abamenyereye mu kwishora mu byaha.

“Abantu bakoze ibyaha baba biteguye no kubihakana no kuburana urwandanze, ariko igihe ukekwaho icyaha abonyeko imashini za gihanga zizanye ibimenyetso ko urutoki rwakoze ku cyafashweho ibimenyetso ari urwe, uducandwe twahabonetse ari utwe n’umusatsi ari uwe ntabwo yongera gutarataza.”

Nabahire, akomeza avuga ko iki kigo kinafasha abashinjacyaha mu koroshya gutegura dosiye zabo kuko babona ibimenyetso byizewe  mu buryo bworoshye bikanorohereza umucamanza kuko ibimenyetso bitangwa n’uru rwego biba bifite ubuziranenge.

Usibye umusanzu w’iki kigo mu koroshya iboneka ry’ibimenyetso mu butabera, Nabahire avuga ko kinafasha muri gahunda y’Igihugu y’ubukerarugendo kuko byinshi mu bihugu byo muri Afurika bikifashisha.

Umuyobozi wa RFI, Karangwa Charles, avuga ko kuba ikigo ayoboye kivuye ku rwego rwa Laboratwari kikaba ikigo bitazahindura ibyo cyakoraga ahubwo ko “ bigiye kunozwa cyane hakiyongeraho n’ibindi”

Ati : “ Guhindura RFL ikaba RFI biha u Rwanda kuba igicumbi cya serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga ku rwego mpuzamahanga, bizafasha kandi mu gukora ubushakashatsi, gutanga amahugurwa no kwemerwa ku rwego mpuzamahanga.”

Mu bindi iki kigo kivuga ko kigiye gukora ni ugufungura amashami mu bindi bihugu no gushishikariza ibihugu by’Afurika gukoresha serivisi zitangwa na RFI.

RFI ifite Laboratwari 12 zitanga serivisi zitandukanye, zirimo gupima uturemangingo ndangasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso, gupima umurambo, gupima ibikomere, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi n’amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga no gusuzuma ibihumanya .

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRubavu: Abari abayobozi ba Gerereza barashinjwa kwica urubozo imfungwa
Next articleAbadepite bavumbuye ubujura bukorerwa muri RBA
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here