Umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame n’umufasha wa Perezida wa Congo bagaragaye ku mafoto menshi bari kumwe i New York mu nama ihuza abafasha b’abakuru b’Ibihugu mu gihe ku rundi ruhande Perezida Tshisekedi yarimo avuga amagambo atari meza ku Rwanda
Iyi nama y’abafasha b’abakuru b’Ibihugu iba iteganye n’inama rusange y’umuryango w’abibumbye ihuza abakuru b’Ibihugu buri mwaka.
Jeannette Kagame yari kumwe na Denise Nyekuru Tshisekedi mu gihe Perezida wa Congo Felix Antoine Tshisekedi yararimo kubwira umuryango w’abibumbye ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ubangamiye umutekano w’iki Gihugu.
Ibi Perezida Tshisekedi yabivuze mu ijambo yagejeje ku bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nteko rusange.
Perezida Tshisekedi yavuze u Rwanda inshuro 18 mu ijambo rye avuga ko rwigaruriye ubutaka bwa Congo rukaba runafasha umutwe wa M23.
Ikindi gikomeye cyaranze ijambo rya Tshisekedi ni ugutagatifuza umutwe wa FDLR akavuga ko ari baringa utabaho kandi ko ukwiye gufatwa nk’abandi bose batavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
Perezida Kagame nawe arageza ijambo rye ku bitabiriye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye kuri uyu wa gatatu ahitezwe ko ashobora gusubiza Perezida Tshisekedi.