Ku munsi wambere muri Sena y’u Rwanda Kalinda Francois Xavier, yahise atorerwa kuyiyobora atowe n’abasenateri bose nyuma yo kwiyamamaza wenyine ku mwanya wa Perezida wa sena.
Senateri Kalinda wamamajwe na Nyirasafari Esperance yatowe n’abasenateri bose uko ari 26. Kalinda wari umunsi we wambere muri Sena kuko yagizwe umusenateri na Perezida Kagame taliki ya 6 Mutarama, asimbuye Iyamuremye Jean Damascene.
Kuri uyu wambere ubwo Kalinda yagombaga kurahirira kuba senateri nibwo hari hateganyijwe n’amatora ya komite nyobozi ya sena. Nyuma yo kurahirira kwinjira muri Sena Kalinda Francois Xavier yahise anamamazwa ku mwanya wa perezida wa Sena ahita anatorwa anarahirira kuyobora Sena.
Kalinda Francois Xavier, yinjiye muri Sena asangamo abasenateri bamazemo imyaka itatu kuko batangiye manda yabo mu Ukwakira 2019.
Mu kumwamamaza Senateri Nyirasafari Esperence yavuze ko Kalinda Francois Xavier ari inararibonye mu kwigisha amategeko kuko yigishije benshi nawe arimo.
Nyirasafari ati : “Ni umugabo wukuri washimwe na benshi kandi nanubu baracyamushima, ni inyangamaugayo aho yanyuze hose baramuzi, ndamutanga nk’umukandi kuko atari mushya mu nteko ishingamategko kuko amaze imyaka irindwi mu nteko ishingamategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.”
Nyirasafari yahise asaba abasenateri bose kumutora ati: “Mumfashe tumuhe amajwi yose uko ari 26 ntihagire na rimwe ribura ntihabe n’imfabusa.”
Nyirasafari wamamaje Senateri Kalinda Francois Xavier, niwe wari umaze iminsi ayoboye sena by’agateganyo nk’umusimbura wa Iyamuremye Jean Damascene.
N’ubwo kalinda yiyamamaje wenyine siwe wari wamamajwe gusa kuko senateri Niyomugabo Cyprien, nawe yamamaje senateri Muhire Adri, ariko we arabyanga asaba abari kumugirira icyizere gutora Kalinda Francois Xavier.
Nyumayo gutorwa Kalinda Francois Xavier yashimiye abamutoye, Nyirasafari Esperence wamwamamaje na Muhire Adri wamuhariye amajwi.
Senateri Kalinda yijeje ubufatanye abasenateri avuga ko mu mikorer ye “Nzashyira imbere ubufatanye, kugisha inama, kujya inama no gutega amatwi ibyifuzo by’abaturage kugirango twese nk’Abanyarwanda dushobore gushakira hamwe ibisubizo.”
Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo 12 batorwa bahagarariye Intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali. Hari kandi umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika barimo na Kalinda Francois Xavier, bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na babiri bahagarariye amashuri makuru ya Leta n’ayigenga.