Nyuma yuko urwego rw’Igihugu rw’ubushinjacyaha rutangaje ko bwongereye icyaha cyo kunanirwa gusobanura inkomoko y’amafaranga Karasira Aimable yasanganywe, iperereza ryagaragaje ko atari impano zisanzwe yahawe ahubwo ko abamuhaye amwe muri ayo amafranga ari abantu bazwiho kuba barwanya leta y’u Rwanda.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry abajijwe n’umunyamakuru niba amafaranga karasira Aimable yasanganywe atari impano zisanzwe zitagakwiye gutangirwa ibisobanuro yagize ati:
” Tugomba gutandukanya guhabwa impano no guhabwa amafaranga kugirango ukore icyaha runaka, iperereza ryibanze RIB yakoze rigaragaza neza ko amwe muri ayo mafaranga ayahabwa n’abantu bazwi ko barwanya leta y’u Rwanda, abayamuha kandi bazwiho ndetse n’ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bagamije gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.” Dr. Murangira akomeza agira ati:
“Abo bantu rero bakoresha amafranga bafite bakayaha abantu nka Karasira n’abandi kugirango babavugire ibyo bashaka bigamije guteranya no gukurura imvururu mu Banyarwanda ayo mafaranga rero akomoka ku cyaha.”
Karasira aimable yasanganywe amafaranga arimo :
- Mu rugo rwe mu Biryogo yari afite ibihumbi 10$
- Hari Ama-Euro 520
- Yari afite kandi 3.142.000 Frw
- Kuri Mobile Money yari afiteho 11.000.000 Frw
- Kuri konti ze nyinshi, naho hariho amafaranga menshi atatangajwe ingano
Aya mafaranga yatumye ku byaha byo guhakana, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri hiyongereyeho icya gatatu cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Karasira aimable wafashwe kuwa 31 Gicurasi agahita afungirwa kuri sitasiyo ya Polisui ya Kicukiro biteganyijwe ko kuri uyu wambere aribwo dosiye ye ishyikirizwa ubushijacyaha.