Abacuruzi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu ntibemeranya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ku cyemezo kafashe cyo kubuza abahafite amahoteli n’utubari kwakira abantu aka karere kabagaragarije.
Akarere ka Karongi gaherutse gufata umwanzuro wo kubuza abafite hotel,motel n’utubari muri aka Karere kwakira abantu bose bagaragarwaho n’imyambarire akarere kise ko iteye isoni, kwakira abana bari munsi y’imyaka 18 batari kumwe n’abantu bakuru n’abantu bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusinzi.
Bamwe mu bafite hotel n’utubari muri aka karere bavuga ko iki cyemezo cy’akerere kidakwiye kandi kidasobanutse kuko kije kubangamira uburenganzira bwabo mu gukora imirimo ibyara inyungu.
Umwe mu bacuruzi utemeranya n’uyu mwanzuro agira ati:
“ Abantu baza muri hotel bambaye amakositime ariko iyo bageze muri hotel barahindura bakajya ku mucanaga no kuri pisine sinzi rero uko wabuza abantu kwambara ibyo bashaka ari abakiriya bawe, kugeza ubu sinzi ko hari uwavuga uburyo kiriya cyemezo azagishyira mu bikorwa.”
Akomeza agira ati : “ Iyo myenda miremire yo bavuga ifite igipimo ngenderwaho? Ikindi ntabwo abantu bubaka hotel bashaka kwakira abanegihugu gusa bazubakira kwakira abaturutse ku isi hose, ibi harimo kwivanga kuko umukiriya muganira serivisi gusa ntimuganira ku myitwarire ye.”
Undi mucuruzi avuga ko ashyigikiye iki cyemezo kuko kije gukomeza gushimangira umuconyarwanda, nawe yagize ati: “ Abasinzi, abambaye ubusa kubakumira nibyo kuko n’umuco nyarwanda ntubyemera, kubakumira njye mbona ntakidasanzwe kirimo kuko bisaba kubaganiriza utabahutaje, umusinzi n’uwanyweye amatabi baba bagaragara.”
Ingingo yo gukumira abari munsi y’ imyaka 18 kujya ahacururizwa inzoga yo ihurizwaho n’abashyigikiye n’abadashyigikiye iki cyemezo cy’Akarere ka Karongi kuko inasanzwe mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.
Mudakikwa John, umuyobozi w’umuryango utari uwa leta uharanira uburenganzira bwa muntu, Cerular, yabwiye radiyo ijwi ry’Amerika ko usibye kubuza abari munsi y’imyaka 18 y’amavuko kujya ahacururizwa inzoga izindi ngingo zibangamiye uburenganzira bwa muntu.
“Kuvuga ko abantu bambaye batikwije, babangamiye umuco ntacyo wabipimiraho, abandi bavugwa ni abakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge no kugaragarwaho n’ubusinzi bukabije ibyo bikwiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kuko bihanwa n’amategeko y’Igihugu.”
Mudakikwa akomeza avuga ko ibi bidakwiye gukorwa n’Akarere kuko bisa no kurenga ku nshingano akarere kemerewe.
Akarere ka Karongi nyuma yo gusohora aya mabwiriza ntikigeze gatanga ibindi bisobanuro bigaragaza ibihano bizahabwa abakiriye aba bantu n’ibyo bagomba kugenderaho mu kugenzura ibi.
Karongi ni kamwe mu Turere dufite ama hoteli, moteli n’utubari twinshi kakaba kanakunda kugendwamo n’abakerarugendo benshi haba ab’imbere mu gihugu n’abaturutse hanze kubera imiterere yako n’igice kinini cyako gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.