Home Ubukungu Urubyiruko n’abagore bo mu cyaro mu bakuwe mu bwigunge na MySol

Urubyiruko n’abagore bo mu cyaro mu bakuwe mu bwigunge na MySol

0

Kamonyi ni kamwe mu Turere tw’intara y’amajyepfo gafite uduce tw’icyaro tutarageramo amashanyarazi afatirwa ku muyoboro mugari (on grid), bamwe mu baturage bo muri ibi byaro bavuga ko ntacyo bibatwaye kuko bacana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bagejejweho na MySol.

Nyirahategekimana Consolate w’imyaka 62 wo mu Kagali ka Bikimba, umurenga wa Runda mu karere ka Kamonyi avuga ko abana n’umugabo we wenyine ari babiri kuko abana babo bose bubatse ingo zabo. Ibi ni bimwe mu byamuteraga irungu mu gihe yabaga ari wenyine ariko ubu nta rungu akigira kubera ibikoresho bya MySol.

“ Ubu ducana amatara ahantu hose haba habona, iyo ndangije imirimo ndaza nkicara muri saro nkareba televiziyo nta kibazo mfite, ubu nta rungu nkigira meze neza nasubiye ibwana.”

Akomeza avuga ko kuba nta mashanyarazi ahari we ntacyo bimubwiye kuko ibikoresho by’imirasire y’izuba yahawe na MySol nabyo bikora neza nk’amashanyarazi asanzwe.

Nyirahategekimana Consolate, avuga ko usibye kuba ntarungu akigira anakora imirimo ye na ninjoro kuko haba habona hifashishijwe ibikoresho bya MySol

Niyomugabo Jean de Dieu W’imyaka 25 y’amavuko nawe avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kubona ibikoresho by’imirasire bya MySol kuko byatumye yihangira umurimo wo kogosha abantu anorohereza abaturanyi kubona aho biyogosheshereza hafi.

“Ubu nkorera nibura ibihumbi bine ku munsi, ni amafaranga menshi atuma nizera ko ejo hanjye ari heza, ikindi ibi byanafashije abaturage bajyaga kwiyogosheshereza no gushyira umuriro muri telefoni zabo i Gihara, byabasabaga gutega moto cyangwa kugenda n’amaguru urugendo rurerure.”

Niyomugabo akomeza avuga ko nta tandukaniro ry’umuriro ukomoka ku izuba bakoresha bifashishije ibikoresho bya MySol n’umuriro usanzwe abantu bamenyereye.

“ Imashini zanjye zaka  umunsi wose umuriro ntubura, nta muntu waza gushyira umuriro muri telefoni ye ngo abure aho ayicomeka kandi na televiziyo ihora yaka amasaha yose n’abaturage bahora hano baje kuyireba. MySol yasubije ibibazo bya benshi kuko n’ibikoresho byayo biba bikomeye.”

Aga santere ka Bikimba nta muriro w’amashanyarazi ukomoka ku muyoboro mugari (on grid) uhabarizwa ariko hagaragara ibikorwa by’ubucuruzi byifasha umuriro nka firigo mu tubari, ibikoresho by’imikino y’amahirwe (ibiryabarezi), inzu bogosheramo salon de coiffure n’ibindi bituma abagore, urubyiruko n’abandi baturage bahatuye biteza imbere nti banaheranwe n’irungu.

Niyomugabo auga ko n’ubwo atagize amahirwe yo kujya mu ishuri ariko afite icyizere cy’ubuzima bwiza nyuma yo kubona ibikoresho bya MySol

Rwagaju Louis, ushinzwe ubucuruzi muri My Sol avuga ko abagore n’urubyiruko bakirwa kimwe nk’abandi bakiriya ariko ko bumvwa cyane.

“ Abantu ducanira barimo urubyiruko n’abagore bose turabafasha tukabereka ibibabereye kuruta ibindi bakihitiramo,  twukumvikana uburyo bazishyuramo bitewe n’ubushobozi bwabo, tubatega amatwi cyane kandi tugakomeza gukorana nabo nyuma y’amasezerano dushakira ibisubizo ibibazo bindi bahura nabyo.”

My Sol ni ibikoresho bitangwa na Engie Energy Access, bifasha kugeza umuriro w’amashanyarazi mu ngo hakoreshejwe imirasire y’izuba,  ifite icyicaro mu Buransa no mu Budage ariko ikaba imaze imyaka 8 ikorera mu Rwanda kuko yahageze mu mwaka wi 2014.

Engie Energy Access,itanga ibikoresho ku bantu batuye ahantu hatari umuyoboro mugarai w’amashyanyarazi bagakoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Bitewe n’ubushobozi bw’umukiriya ahabwa umurasire na batiri yawo, radiyo, itoroshi, televiziyo n’ipasi.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG igaragaza ko abanyarwanda 75% aribo bafite umuriro w’amashanyarazi muri bo 23% bakaba bakoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Muri abo 23% barimo abakoresha ibikoresho bya My Sol.

My Sol imaze kugera ku baturage barenga ibihumbi 300 mu gihugu hose babarirwa mu ngo zirenga ibihumbi 60 n’amashuri arenga 400.

Rwagaju Louis, ushinzwe ubucuruzi muri Angie Energy Access asobanura ibikoresho baha abakiriya babo bitewe n’ubushobozi bafite
Imirasire batanga ihera kuri Ampere ikagera kuri Mega watt magana
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMu muryango w’abibumbye u Rwanda rwamaganye Uburusiya
Next articleKarongi: kubuza hotel kwakira abatikwije n’abasinzi byakuruye impaka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here