Home Politike Kayembe ushinjwa guhakana Jenoside ashobora guhamya amagambo ya Gen Kabarebe

Kayembe ushinjwa guhakana Jenoside ashobora guhamya amagambo ya Gen Kabarebe

0

Umuyobozi muri Kaminuza ka Edinburgh University, aherutse kuvuga amagambo akomeye mu gupfobya no guhakana Jeoside yakorewe abatutsi bituma havuka ibice bibiri birimo abarwanya ibitekerezo bye n’abandi bamushyigikiye basanzwe banahuje ibitekeerzo mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byahise bihurirana n’amagambo umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano Gen James Kabarebe aherutse gutangaza avuga ko abahangana n’abapfobya bagahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bakiri bake.

Icyo gihe Gen Kabarebe yavuze ko abari muri uru rugamba ari bake cyane ko abandi barangaye asaba urubyiruko ku rwitabira.

yagize ati:”Urwo rugamba turashaka kurubabonaho, turashaka kubabona ku murongo w’imbere ariko kuri uwo murongo w’imbere ntabwo tubabona, mwamaze kuruvaho. Kuko niba umuntu yandika kuri twitter, agatuka Igihugu, agatuka uRwanda, ushobora kubara abantu barwana n’ingengabitekerezo hano mu Rwanda ni abantu 4 cyangwa 5,6. “

Nta byumweru bibiri bishize Gen James Kabarebe atangaje ibi bihise byigaragaza ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku magambo ya Debora Kayembe ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ku mbugankoranyambaga.

Nyuma yo gutangaza amagambo ye leta y’u Rwanda yahise isaba kaminuza ya Edinburgh kumuhagarika ko kumubaza ibisobanuro ku magambo ye. Kaminuza yahise yitandukanya nawe inihanganisha abanyarwanda mu bihe barimo byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Uwitwa Nkusi Paul yahise atangaira ubukangurambaga bwamagana Kayembe Debora biciye kuri internet asaba abantu ibihumbi 5 gusinya inyandiko zisaba kaminuza abereye umuyobozi kumwirukana.

Nyuma yo kubona ko hari gusabwa inyandiko ibihumbi 5 zisabira Kayembe Debora kwirukanwa n’uwiyita ICF _243 kuri twitter nawe yahise asaba abashyigikiye ibitekerezi bya Kayembe gusinya inyandiko ibihumbi 25 zisaba kaminuza ya Edinburgh kutirukana Kayembe Debora.

Gusinya izi nyandiko ni bimwe bishobora kugaragaza neza ko urugamba rwo guhangana n’abapfobya Jeosode yakorewe abatutsi rutitabirwa cyane kuko ubu nyuma y’umunsi umwe gusinya izi nyandiko bitangiyye abashyigikiye Kayembe ( Abashyigikliye ibitekerezo byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi) bitabiriye cyane kurusha ababarwanya.

Ku nyandiko ibihumbi 5 bikenewe bisaba kaminuza ya Edinburgh kwirukana Kayembe hamaze kuboneka 3566, mu gihe ku bihumbi 25 bisabwa bishyigikiye Kayembe n’ibitekerezo bye hamaze gusinya ibihubi 18364.

Iyi mibare ubwayo igaragaza ko abarwanya ibitekerezo byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi bikiri bike ugereranyije n’abafite ibi bitekerezo kuko niba ubirwanya asaba inyandiko ibihumbi 5 naho ubishyigikiye agasaba ibihumbi 25 ni ukuvuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu barwanya ibi bitekerezo.

Abasinye barwanya abahakana bakanapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi
Abasinye bashyigikiye ibitekerezo bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMurenzi Abdallah yaba yayoboraga Ferwacy mu buryo butemewe n’amategeko
Next articleUmuyobozi wa Miss Rwanda afunzwe azira guhohotera abakobwa bitabira iri rushanwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here