Home Ubutabera Umuyobozi wa Miss Rwanda afunzwe azira guhohotera abakobwa bitabira iri rushanwa

Umuyobozi wa Miss Rwanda afunzwe azira guhohotera abakobwa bitabira iri rushanwa

0

Kuri uyu wa kabiri nibwo hamenyekanye itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonne uzwi cya nka Prince Kid, usanzwe ari umuyobozi wa Miss Rwanda kuva itangaiye.

Itabwa muri yombi rye rifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiraga iri rushanwa mu bihe bitandukanye. Ishimwe Kagame Dieudonne yatangiye kuyobora Miss Rwanda kuva mu mwaka wi 2012.

Urwego rw’Igihugu rw’ubgenzacyaha ntiburasobanura birambuye ibyaha akekwaho n’impau yatumye atabwa muri yombi niba yarezwe cyangwa niba byavuye mu iperereza ry’uru rwego.

Ishimwe nk’umuyobozi wa Miss Rwanda atawe muri yombi nyuma y’iminsi mike umuvugizi wayo Miss Nimwiza Meghan asezeye kuri uyu mwanya ku mpamvu yise ize bwite.

Umwe mu bakozi ba Miss Rwanda yabwiye intego ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’umuyobozi wayo bamenye mu gitondo ariko ko ashobora kuba yararezwe n’umwe mu bakobwa amushinja kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKayembe ushinjwa guhakana Jenoside ashobora guhamya amagambo ya Gen Kabarebe
Next articleAtomic experts say they are monitoring Chernobyl day by day
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here