Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwami bwa Maroc ikuriwe na bwana Nasser BOURITA, yatangaje ko yakiriye impapuro za Umutoni Shakilla Kazimbaya zimwerera guhagararira u Rwanda muri Maroc.
Kazimbaya yemejwe n’inama y’abaminisitiri mu mpeshyi y’uyu mwaka nka ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Maroc. Inteko ishingamategeko umutwe wa Sena nayo yamuhaye umugisha kuri izi nshingano nshya taliki ya 7 Kanama.
Ubwo yemezwaga na Sena y’u Rwanda, Kazimbaya yavuze ko azashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’ibihugu byombi kandi ko azanashyira imbaraga mu mikoranire y’inteko z’ishingamategeko z’ibihugu byombi no kubyaza umusaruro imikoranire iri mu nzego zitandukanye z’ibihugu byombi.
Umutoni Kazimbaya ugiye guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Maroc afite ubunararibonye bw’igihe kirekire mu bubanyi n’amahanga kuko mbere y’uko ahabwa izi nshingano yari akuriye ambasade zose z’u Rwanda ziri ku mugabane wa Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka wa 2020.
Hagati y’umwaka wa 2013 na 2020 yari yungirije ambasaderi w’u Rwanda muri Canada i Ottawa, yanabaye kandi umujyanama wambere n’umunyamabanga wa ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania ,mbere y’uko aba umukozi wa minisiteri. Kazimbaya kandi yanakoreye imiryango mpuzamahanga itandukanye n’imiryango y’imbere mu Gihugu itari iya leta irimo Banki y’Isi, PEPFAR, USAID na Global Fund muri gahunda zo kurwanya Sida n’igituntu.
Umubabo w’u Rwanda n’ubwami bwa Maroc umaze igihe ariko ukaba warashinze imizi mu mwaka wa 2016, ubwo umwami Mohammed VI yasuraga u Rwanda hagasinywa n’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi agera kuri 40 hagashyirwaho n’istinda ryo gukurikirana uko ashyirwa mu bikorwa.
Ambasade y’u Rwanda muri Maroc yafunguwe muri Mutarama 2020 nyuma y’imyaka itatu Ubwami bwa Maroc bufunguye ambasade yabwo i Kigali .