Home Uncategorized Kicukiro:  Ubuhunzi bwatumye Sebukwe amwaka umugore yamushyingiye

Kicukiro:  Ubuhunzi bwatumye Sebukwe amwaka umugore yamushyingiye

0

Umwe mu baturage b’Abarundi bahungiye mu Rwanda avuga ko usibye ibibazo by’ubuhunzi bitamworoheye, na Sebukwe atamworoheye kuko yamwambuye umugore yari yaramushyingiye, amusigira abana bane kuko undi muto yarapfiriye mu cyumba cy’amasengesho.

Niyonkuru Ferdinand, avuga ko yavuye i Burundi mu mwaka wa 2015, ari impunzi kimwe n’abandi bari bahunze umutekano muke. Bageze mu Rwanda umugore we yatangiye indi mico yo kwibera mu byumba by’amasengesho biza kuviramo n’umwana we kuhapfira. Muri ibi byumba ni naho haguye umwana wabo kuko yajyanweyo amarayo igihe adahabwa umuti w’uburwayi yari asanganwe.

Nyuma y’ibi, Niyonkuru avuga ko yagiye kuregera Sebukwe wamushyingiye umukobwa we, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko atamwumvise ahubwo birangira asubiranye umukobwa we mu buryo busa no ‘kumwiba’.

Ati: “Taliki ya 4 Nzeri, nibwo Baribwira Cyprien, yaje atwaye imodoka ye ari kumwe na musaza w’umugore baramuhamagara baramutwara. Ni nacyo cyababaje abana, kubona Sekuru wabo aza kwiba mama wabo ntiyinjire nibura ngo anabasuhuze.”

Ibi byo kuba umugore wa Niyonkuru yaratwawe na Baribwora Cyprien ari nawe wamushyingiye, binemezwa na raporo y’Umudugudu wa Bamporeze, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka.

Baribwira Cyprien, nawe yemera ko ariwe watwaye umugore wa Niyonkuru Ferdinand, akavuga ko ari mu rwego rwo kumufasha kwivuza.

Ati: “Umuvuduko w’amaraso wari wazamutse arantabaza njya kumutabara, ibindi biri muri RIB ni ugutegereza ikizavamo ntacyo nabivugaho.”

Abajijwe niba yarashatse gukemura ibibazo by’umukwe we, Baribwira avuga ko yamugiriye inama yanga kumwumva.

Ikiganiro cy’amajwi n’amashusho na Niyonkuru wambuwe umugore na Sebukwe

Niyonkuru avuga ko nta kirego yarezwe mu rwego rw’ubugenzacyaha ko ahubwo ariwe wishinganishije muri uru rwego kuko Baribwira n’abandi bo mu muryango we bafite gahunda yo kumugirira nabi. Agakomeza avuga ko umugore we yabwiwe n’uwitwa Hatungimana Modeste, basengana, ko Niyonkuru atari umugabo we Imana yemera ko umugabo Imana yemera ari we (Hatungimana Modeste).

Niyonkuru ati: “Kuva icyo gihe umugore wanjye yatangiye kumbwira ko muroga ko tutazongera no gukora inshingano z’abashakanye kuko ngo ariho murogera.”

Raporo y’Umudugudu ivuga kandi ko Hatungimana Modeste yirirwa mu nzu nta kintu akora, ariko ko hari umugore uza kuhamusura azanye n’ibyo kurya barangiza kurya bakajya koga akamuherekeza bagataha.

Uyu Hatungimana Modeste, niwe Niyonkuru ashinja kuba atunze igitanda cye n’ibindi bikoresho byo munzu abizaniwe n’umugore we, ni mu gihe yaba uyu mugore wa Niyonkuru kimwe na Hatungimana batashatse kugira icyo bavuga kuri ibi bibavugwaho.

Muganga Baribwira Cyprien, ushinjwa kwambura umugore uwo yari yaramushyingiye bageze mu buhungiro mu Rwanda, bavuye i Burundi
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Depite Habineza n’ishyaka rye ntibashyigikiye amasezerano Leta y’u Rwanda iherutse gusinya
Next articleAmashusho: Abadepite ntibumva impamvu hafunzwe umwe ku isoko ry’arenga miliyari muri Gisagara
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here