Home Politike Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yagaragajwe mu byihebe byashakaga kurimbura Kigali

Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yagaragajwe mu byihebe byashakaga kurimbura Kigali

0

Umwe mu bantu 13 baherutse kugaragazwa na Polisi y’igihugu bakekwaho gukorana n’ibiyehe mu kurimbura umujyi wa Kigali ni umuyobozi w’umudugudu akaba n’umwe mu barinzi b’igihango bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Singirankabo Idrissa, wari umuyobzi w’Umudugudu wa Ruhinga mu Kagali ka Kora mu Murenge wa Bigogwe mu Ntara y’Uburengerazuba ni umwe mu bagaragajwe nk’abakorana n’ibyihebe nk’uko bivugwa n’abaturage yayoboraga.

Usibye aba baturage umunyamabanga Nshingwabikorewa w’Umurenge wa Bigogwe, NSANZABANDI Gahutu, nawe yemeje aya makuru avuga ko usibye kuba Singirankabo Idrissa yari umukuru w’Umudugudu yari asanzwe ari n’Umurinzi w’igihango.

“ Nibyo twamubonye mu berekanwe, Singirankabo yari umuyobozi w’Umudugudu wa Ruhinga akaba n’Umurinzi w’Igihango, nta myitwarire y’ubwihebe yari asanzwe azwiho ariko ubu amakuru y’imyitwarire ye yabazwa inzego z’umutekano zimufite.”

Andi makuru avuga ko Singirankabo yari asanzwe anakuriye ba Mudugudu bose bo muri aka Karere.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba aho bafatiwe mu bice bitandukanye bashaka guturikiriza ibisasu muri zimwe mu nyubako nini ziri mu Mujyi wa Kigali.

Polisi ivuga ko bamwe yabafatiye mu Mujyi wa Kigali abandi mu Karere ka Nyabihu aho Singirankabo yari abereye icyarimwe umurinzi w’igihango n’umuyobozi w’Umudugudu.

Umurinzi w’Igihango  ni inde?

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge niyo yemeza umurinzi igihanga ikaba yaramuhaye iki gisobanuro.

Dushingiye ku mateka y’u Rwanda n’icyerekezo cy’imibanire y’abarutuye, twavuga ko “Umurinzi w‘Igihango” ari umunyarwanda cyangwa se umunyamahanga waranzwe kandi agakomeza kurangwa muri rusange n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kuba inyangamugayo urangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane; kwiha agaciro no kuba yaragize uruhare mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ubwayo”.Umurinzi w’igihango ashobora kuba akiriho cg yaratabarutse. Ubumwe bw’Abanyarwanda, ari cyo gihango, ubundi cyaziraga gutatirwa, bwarasenywe. Abagize uruhare mu kubungabunga no kurinda iki gihango ni Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga biyemeje kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye by’amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo. Iyi ni yo nkomoko y’iryo zina “ABARINZI B’IGIHANGO”. Iki gihango tuvuga ni Ndi Umunyarwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePandora: Miliyari zahishwe n’Umuryango wa Perezida Kenyatta zavumbuwe
Next articleHashize amasaha menshi abakoresha Whatsapp, facebook na Instagram bari mu gahinda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here