Home Amakuru Hashize amasaha menshi abakoresha Whatsapp, facebook na Instagram bari mu gahinda

Hashize amasaha menshi abakoresha Whatsapp, facebook na Instagram bari mu gahinda

0

Imbuga nkoranyambaga za WhatsApp, Facebook na Instagram ubu ntiziri gukora haba mu kohereza no kwakira ubutumwa bugufi cyangwa gutangazaho ibitekerezo amafoto n’ibindi.

Ku bakoresha WhatsApp ntibari kubasha kohereza, kwakira cyangwa gukoresha izindi serivisi zose ziboneka kuri uru rubuga nkoranyambaga, mu gihe abakoresha Facebook bifashishije mudasobwa bo itari no kubasha gufunguka. Ibi ni nako bimeze kuri Instagram.

Ni ikibazo cyatangiye kugaragara saa Cyenda n’iminota 45 ku isaha ngengamasaha (GMT). Amakuru dukesha France 24 avuga ko cyatangiriye mu mijyi ituwe cyane nka Paris na New York ariko biza kurangira bibaye ikibazo cy’Isi yose.

Mu Rwanda iki kibazo cyatangiye kugaragara ahagana saa Kumi n’Imwe, ku buryo benshi bahise batangira kwibaza icyabaye.

Umuvugizi wa Facebook ari nayo ibarizwamo izi mbuga nkoranyambaga z’indi abinyujije kuri Twitter yavuze ko “babizi ko hari abantu batari kubasha gukoresha izi mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje agira ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire ku murongo. Turababwira uko byifashe vuba bishoboka.”

Facebook ntiyigeze itangaza icyateye iki kibazo. Bisanzwe bibaye ko “application” cyangwa urubuga bishobora kugira ibibazo bigaharika gukora ariko ntibisanzwe ko abatuye Isi bose bahurira kuri iki kibazo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Umuyobozi w’Umudugudu yagaragajwe mu byihebe byashakaga kurimbura Kigali
Next articleBiravugwa ko Perezida wa Centarafrica Touadera, yabyaranye n’umusirikare w’umunyarwandakazi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here