Minani Epimaque , umwe mu bantu bake bagize amahirwe yo kujya mu nteko ishingamategeko nk’umudepite ariko akabyanga agahitamo gukomeza kwibera umushakashatsi mu nkiko yirukanwe muri aka kazi mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 azira ruswa.
Mu mpera z’umwaka ushize Ikinyamakuru intego cyatangaje inkuru kuri Minani Epimaque, wari wirukanwe n’inama nkuru y’ubucamanza kubera amakosa atandukanye yo mu kazi. Icyo gihe ayo makosa yari ataratangazwa.
Kuri ubu amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Intego yemeza ko Minani Epimaque, wari umushakashatsi mu by’amategeko mu rukiko rw’ubujurire icyatumye yirukanwa ari ruswa. Gusa ntiharamenyekana niba inzego zishinzwe ubutabera zaratangiye kumukurikirana kuko yirukanwe mu kazi k’ubushakashtasi yakoraga taliki ya 9 Ukuboza 2022.
Icyo gihe ntiyirukanwe wenyine kuko hanirukanwe umucamanza n’umwanditsi b’inkiko zibanze nabo bazize guta akazi.
Inama nkuru y’ubucamanza yabirukanye yari iyobowe na perezida w’urukiko rw’Ikirenga ntezilyayo Faustin.
Tariki ya 30 Werurwe 2020 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamenyesheje abanyarwanda ko Bwana MINANI Epimaque, ariwe uzasimbura uwari Depite NGABITSINZE Jean Chrysostome wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI. Tariki ya 06 Mata 2020, MINANI yandikiye ishyaka rya PSD abarizwamo avuga ko atifuza kuba umudepite ku mpamvu ze bwite.
Icyo gihe Minani Epimaque, nawe yahise asimburwa n’uwari umukurikiye ku rutonde rw’abari ku lisiti y’abakandida depite rwa PSD ariwe Bwana BIZIMANA MINANI Deogratias.
Kuva 2005 kugeza uyu munsi abakozi b’inkiko batandukanye barimo abacamanza, abanditsi b’ibkiko n’abashakashatsi 53 nibo bamaze gufatirwa ibyemezo kubera gukekwaho ruswa n’ibifitanye isano nayo