Home Ubutabera Umutoza w’umupira w’amaguru wahunze niwe ufungishije umucamanza

Umutoza w’umupira w’amaguru wahunze niwe ufungishije umucamanza

0

Eric Twambajimana, niwe mucamanza wo mu Rukiko rw’ubucuruzi uherutse gutabwa muri yombi azira guhimba inyandiko z’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ngo zifashe umuntu ushaka ubuhungiro ku mugabane w’uburayi uvuga ko yashakishwaga n’uru rwego kubera impamvu za politiki.

Rumanzi David, usanzwe ari umutoza w’umupira w’amaguru niwe uri gushaka ubuhungiro ku mugabane w’Uburayi, uyu mutoza avuga ko yagize ibibazo bya politiki mu Rwanda akaba ariyo mpamvu ashaka ubuhungiro i Burayi.

Mu kugaragaza ibibazo bya politiki yahuye nabyo nibyo byatumye ashaka guhimba inyandiko avuga ko yahoraga atumizwa n’urwego rw’ubugenzacyaha. Uyu guhimbira ibi byangombwa i Burayi byaramunaniye ahitamo kwifashisha Eric Twambajimana usanzwe ari umucamanza amwemerera kumuhimbira izi nyandiko.

Rumanzi yageze i Burayi ubwo yari kumwe n’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain riba mu Karere ka Huye ubwo yari igiye kwitabira amarushanwa mu Gihugu cy’Ubufaransa.

Iyi kipe yari yajyanye nayo yitwaye neza itwara iri rushanwa ariko mu gihe cyo kugaruka ntiyagaruka atoroka abandi asigara ashaka ibyangombwa byo kuhaguma nk’impunzi ya politiki.

Ibyangombwa byashakaga gufasha Rumanzi kubona ubuhungiro nk’impunzi ya politiki byagombaga guhimbirwa mu Rwanda bikamwohererezwa nibyo byafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Muhire Henry Brulart, yemereye ikinyamakuru The new Times. Ko asanzwe aziko uyu mutoza yatorokeye ku mugabane w’uburayi ariko ko ntacyo yari kubikoraho.

Muhire ati: “ Nta kindi nari kubikoraho ku rwego rwanjye usibye kumwirukana mu bakozi gusa.”

Uyu mucamanza wafashaga Rumanzi, kwemeza ko ari impunzi ubu afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje. Mu gihe ibi byaha byaba bimuhamye yakatirwa gufungwa imyaka irindwi (7) n’ihazabu ya miliyoni eshanu (5).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbagore bari imbere mu rwego rw’ubucamanza mu Rwanda
Next articleKigali: Yanze kuba umudepite yirukanwa aho yakoraga kubera ruswa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here