Home Ubutabera Abagore bari imbere mu rwego rw’ubucamanza mu Rwanda

Abagore bari imbere mu rwego rw’ubucamanza mu Rwanda

0

Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abacamanza b’abagore taliki ya 10 Werurwe buri mwaka. Uru ni urwego rufite amateka yo kuba rwarigaruriwe n’abagabo mu myaka myinshi ishize, ubu amateka agenda ahinduka abagore baca imanza, bakazandika bakayobora n’inkiko zitandukanye.

Kuva mu mwaka wi 2013, uyu munsi urizihizwa ku isi yose, kuko nibwo watangijwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abacamanza b’abagore(IAWJ), bagamije kwishimira uruhare rw’abacamanza b’abagore mu guteza imbere amategeko n’ubutabera bungana.

Urwego rw’ubutabera kimwe n’izindi nzego mu Rwanda zigizwe n’abagore n’ubwo abagabo bakiri benshi ku barusha. U Rwanda rufite impamvu nyishi zo kwizihiza uyu munsi kuko mu bucamanza bw’u Rwanda harimo abagore benshi kandi hakaba hari n’abari mu nzego zo hejuru.

Mu rwanda habarurwa abacamanza b’abagore 144, bakaba bagize 45.7% by’abacamanza bose.

  1. Cyanzayire Aloysie

Uyu niwe mugore ufite amateka akomeye mu rwego rw’ubutabera rw’u Rwanda kuko ariwe wambere wayoboye urukiko rw’Ikirenga mu mwaka wi 2003. Kuri ubu ni umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga.

Cyanzayire yavutse mu mwaka wi 1964, yakoze imirimo itandukanye mu nzego z’ubutabera aho yabaye mu bushinjacyaha anaba muri minisiteri y’ubutabera n’ahandi.

  • Mukamulisa Marie Thérèse

Mukamulisa, kuri ubu niwe mugore ukuriye abandi mu nzego z’ubutabera kuko ari perezida w’urukiko rw’Ikirenga wungirije. Afite ubunararibonye nk’umucamanza wo mu rukiko rw’Ikirenga kuva mu mwaka w’i 2003.

Mukamulisa kandi yanabaye umugore wambere w’umunyarwanda wabaye umucamanza mu rukiko rw’Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu ( African Court on Human and Peoples’ Rights), mu mwaka w’i 2016.

Usibye ibi bigwi asa n’uwihariye, Mukamulisa wavutse mu mwaka w’i 1962, ni umwe mu bantu 12 bateguye itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho ubu. Usibye ibi yanayoboye CCOIB, ihuriro ry’imiryango itari iya leta anayobora Sonarwa.

  • Nyirinkwaya Immaculée

Nyirinkwaya niwe mugore wambere wabimburiye abandi kuba umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga, aya mateka yayakoze mu mwaka wi 1995.

Yavutse mu mwaka wi 1958, ibijyanye n’amategeko yabyize mu gihugu cy’Ubufaransa muri kaminuza ya Paris II-Assas.

Yakoze mu nzego z’ubutabera mu Rwanda no mu gihugu cy’Ubufaransa

  • Nyirandabaruta Agnes

Nyirandabaruta kuva mu mwaka wi 2020 ni umuyobozi mukuru wungirije mu rukiko rw’ubujurire. Nawe ntiyoroshye mu nzego z’ubutabera kuko mbere yaho yari umucamanza mu rukiko rukuru akaba yaranabaye umugenzuzi mukuru w’inkiko (Inspector ) mu gihe kingana n’imyaka umunani (8).

Nyirandabaruta yanabaye mu biro by’umukuru w’igihugu ashinzwe ibijyanye n’amategeko.

  • Mukamurera Clotilde

Urukiko rukuru rw’ubucuruzi ni rumwe mu nkiko zihariye rukaba runayoborwa n’umugore ari we Mukamurera Clotilde. Mbere yo kuyobora uru rukiko rukuru rw’ubucuruzi yari umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu mbere yo kujya kuyobora urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.

  • Rutazana Angeline

Rutazana Angelina kuri ubu ni umugenzuzi mukuru w’inkiko, uyu mwanya yawugiyeho nyuma yo kuyobora ishyirahamwe ry’abacamanza n’abanditsi b’inkiko bo mu Rwanda.

  • Mugeni Anita

Mugeni Anita,umucamanza w’umunyarwandakazi  mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba mu gice cy’ubujurire. Afite ubunararibonye mu by’amategeko ariko cyane mu mategeko y’imbonezamubano.

Marie Thérèse Mukamulisa
Immaculée Nyirinkwaya
Cyanzayire Aloysie
Agnes Nyirandabaruta
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Umucamanza afunzwe azira guhimba inyandiko za RIB
Next articleUmutoza w’umupira w’amaguru wahunze niwe ufungishije umucamanza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here