Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko igeze kure imyiteguro y’amatora aba bwambere akomatanyije aya Perezida wa Repubulika n’ayabadepite
Munyaneza Charles, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko muri Mutarama 2024 hakozwe igerageza ry’aya matora mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, bahamagara abaturage kugira ngo harebwe niba aya matora yakorwa mu kuva saa moya kugeza saa cyenda nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Nyuma y’uyu mwitozo basanze hakwiye kwiyongeramo umukorerabushake umwe uzajya afasha abaturage gusobanukirwa n’ibikoresho biri mu cyumba cy’itora n’aho banyura.
Ati “Ubundi twagiraga abakorerabushake bane mu cyumba cy’itora ariko twasanze twagira batanu, hakiyongeramo umuntu wo kuyobora abaturage muri icyo cyumba abereka amasanduka y’itora, iyi ni isanduka y’itora ya Perezida wa Pepubulika, iyi ni iy’Abadepite kugira ngo ayo matora yorohe kandi arangirire igihe.”
Muri buri cyumba hazaba harimo ubwihugiko butatu, burimo ubwihariye bugenewe itora rya Perezida wa Repibulika n’ubundi bugenewe itora ry’Abadepite.
Hari kandi isanduka z’itora ebyiri, na zo zirimo iy’umweru ifite n’umufuniko w’umweru izakoreshwa mu itora rya perezida, mu gihe isanduka y’umweru ifite umufuniko w’umukara izakoreshwa mu itora ry’abadepite.
Ku byerekeranye impapuro z’itora Munyaneza yavuze ko urupapuro rw’itora rya Perezida wa Repubulika ruzaba ari umweru imbere n’inyuma, mu gihe uruzatorerwaho Abadepite ruzaba rusa na kaki.
Ati “Turateganya ko umuturage atazazihabwa icyarimwe. Azajya aza abanze ahabwe urupapuro rwa Perezida wa Repubulika, rwa rundi rw’umweru. Urumuhaye amwereke ati ‘urajya hariya mu bwihugiko na bwo bwihariye bwa Perezida wa Repubulika, avemo ajye ku isanduka y’itora rya perezida wa Repubulika.”
Umuntu uvuye gushyiramo urwo rupapuro azajya anyura ku mukorerabushake wundi amuhe urupapuro rwa kaki rutorerwaho Abadepite, na we amwereke ubwihugiko bugenewe itora ry’Abadepite ajye gushyira urupapuro rw’itora mu isanduka ifite umufuniko w’umukara hasi isa n’umweru.
Ikiganiro n’Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu majwi n’amashusho