Home Ubutabera Ku nshuro ya kabiri Adeline Rwigara yanze kwitaba RIB

Ku nshuro ya kabiri Adeline Rwigara yanze kwitaba RIB

0
Adeline Rwigara, mother of Diane Shima Rwigara, a prominent critic of Rwanda's President Paul Kagame, is escorted by police officers into a courtroom in Kigali, Rwanda October 11, 2017. REUTERS/Jean Bizimana - RC1A1FF64520

Umufasha wa Nyakigendera Rwigara Assinapol yongeye gutumizwaho bwa kabiri n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB nabwo yanga kurwitaba nyuma yaho yari yahawe urupapuro rumuhamagaza bwambere akavuga ko atakwitaba ubugenzacyaha mu cyunamo.

Urupapuro rwambere rwahamamagazaga Adeline Rwigara rwagaragazaga ko agomba kwitaba ubugenzacyaha taliki ya 8 Mata 2021 yitwaje urwo rupapuro rumuhamagara n’indangamuntu ye. Nyuma yuko yanze kwitaba kuri iyo taliki ubugenzacyaha bwamwoherereje urundi rwandiko rumutegeka kongere kwitaba taliki ya 12 Mata 2021 ariko nabwo amakuru ava mu bugenzacyaha avuga ko atigeze ahakandagiza ikirenge.

Nyuma y’urupapuro rwambere rumuhamagaza hari amakuru yavuzwe ko usibye kuba uyu mugore yaranze kwitaba kuko hari mu cyunamo nkuko we yabyivugiye ariko ko n’umwunganira mu mategeko atari mu Rwanda bityo ko atakwitaba batari kumwe.

Ubusanzwe iyo umuntu atumijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, aba agomba kwitaba kuko ari itegeko.

Iyo atitabye ku nshuro ya mbere, arongera agatumizwa kugeza ku nshuro ya gatatu.

Amategeko avuga ko iyo atitabye kuri iyi nshuro ashobora kuzanwa ku gahato amaze kwerekwa urwandiko rumuzana ku gahato rushyirwaho umukono n’umushinjacyaha.

Biteganywa n’Itegeko No  027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Uburyo busanzwe bukoreshwa buteganya ko Urwego rw’ubugenzacyaha bugeza urwandiko ku mukuru w’umudugudu akajyana n’umukozi warwo mu rugo rw’uwatumijwe bakarumwihera.

Ibi bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko urwandiko rwahabwa umuzamu, umukozi wo mu rugo cyangwa umwana bakaba baruta cyangwa rukangirika ntirugere kuwarugenewe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbwisanzure mu gutanga ibitekerezo imbogamizi ku gufata abahakana n’abapfobya Jenoside
Next articleU Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi barenga 300 muri Centrafurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here