Ubwo hatangizwaga politiki ebyiri zitezweho kugabanya imanza mu nkiko n’ubucucike mu magororero (gereza), umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Col Ruhunga Jeannot yavuze ko amategeko ataborohereza mu kugabanya dosiye zoherezwa mu bushinjacyaha.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Mutarama, mu Rwanda hatangijwe politiki ebyiri zimiro iyikurikinacyaha ( Criminal Justice policy) na politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ( Altelantive Dispute Resolution). Izi politiki zemejwe n’imana y’abaminisitiri mu mpera z’umwaka wa 2022.
Mu gutangiza izi politiki umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko bongerera akazi katari ngombwa urwego rw’ubushijnacyaha kuko amategeko atabemerera gushyingura dosiye.
Ruhunga Jeannot ati “Nk’ubu amategeko tugenderaho ku rwego rw’ubugenzacyaha ntidushobora gushyingura dosiye. Niyo twabona ko nta kintu kirimo, iyo umuntu yareze dosiye irakorwa tukabona ko nta mpamvu yo kuyiregera mu bushinjacyaha, byanze bikunze tugomba kuyoherezayo bugafata icyemezo cyo kuyishyingura kandi ibyo byose ugasanga byongera akazi katari ngombwa.”
Ibi bivugwa na Ruhunga Jeannot bihura n’ingingo ya gatandatu (6) y’itegeko n° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo.
Ingingo ya gatandatu igira iti: “Mu kurangiza inshingano zayo, RIB igenzurwa kandi igahabwa amabwiriza n’Ubushinjacyaha Bukuru ku bijyanye n’ibyaha ikurikiranye.”
Ruhunga Jeannot, akomeza avuga ko izi politiki zizafasha cyane mu kwigisha abaturage ko umuntu ashobora gukurikiranwa adafunzwe
Ruhunga ati “Mu bitekerezo by’abantu bakeka ko nta butabera bwatanzwe kubera ko umuntu atafunzwe, igikurikiraho ni uko habaho kwihanira. Iyo hari politiki nk’iyi bituma abantu bamenya ko gukurikirana umuntu atari ukumufunga kandi ni ikintu kizahindura cyane imikorere.”
Izi politiki ebyiri zitezweho kugabanya ubucucike mu magereza nk’uko byemezwa na CG Juvenal Marizamunda, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS.
Marizamunda ati: “Bisobanurwa ko umubare w’abagezwa mu nkiko nugabanyuka n’abazakomeza inzira zose zo kugera bafunzwe uzagabanyuka. Ariko harimo n’ibindi bihano biteganywa nk’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange kizazamo n’ubu kiri gutegurwa ngo gitangire gukurikizwa. Hari ibyaha bimwe bitazaba ngombwa gufungwa ahubwo hakabaho no kujyanwa mu mirimo nsimburagifungo.”
Izi politiki ebyriri zizatuma hari amategko ahinduka nk’uko byemezwa na minisititri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Ugirashebuja Emmanuel.
Ugirashebuja ati: “Icyo umuntu yavuga ni uko byatangiye. Watangiye ari umushinga ariko hari ibyagiye bigaragara ko bigomba guhinduka. Nk’amategeko mpanabyaha yo twaratangiye twatumiye n’abantu batanga ibitekerezo ku buryo umushinga w’amategeko yo wamaze gukorwa.”
Izi politiki zombi zigiye gutuma hashyirwa imbaraga mu buryo busanzweho bw’ubuhuza n’ubwunzi mbere yo gutanga ikirego mu manza zirebana n’umuryango, umurimo, ubutegetsi, ubucuruzi n’izindi manza zose z’imbonezamubano.