Home Ubutabera Umucungagereza ufashije umuntu ufunzwe gutoroka ahanwa kimwe n’uwarangaye

Umucungagereza ufashije umuntu ufunzwe gutoroka ahanwa kimwe n’uwarangaye

0

Umucungagereza ni umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe abantu bafunzwe, aba ni nabo barinda abantu bafunzwe mu masaha 24 agize umunsi. Umucungagereza ufashije umuntu ufunzwe gutoroka ahanwa kimwe n’umucungagereza warangaye  umuntu ufunzwe agatoroka nk’ukobigaragara muri sitati yihariye igenga abacungagereza.

Mu Rwanda nta kibazo cyo gutoroka gereza gihari kuko nta bantu benshi bayicika kuko umwe uheruka kuyicika uzwi ni Ntamuhanga Cassien utarafatwa na nubu ndetse na Simbarikure Theodore watorotse gereza ya Rusizi mu mwaka wi 2016 nyuma y’amezi arindwi gusa agahita afatwa yongera gusubizwa muri gereza.

Iteka rya perezida n° 31/01 ryo ku wa 24/1/2018 rishyiraho sitati yihariye igenga abacungagereza niryo rinagenera abacungagereza ibihano mu gihe bakoze ibyaha.

Mu bihano umucungagereza ahabwa harimo no kwirukanwa burundu, kwirukanwa burundu nicyo gihano gikomeye gihabwa umucungagereza udakuyeho ko ashobora guhanirwa ibindi byaha yakora biri mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu ngingo ya 79 y’iri teka niho hagaragara ibishobora kwirukanisha burundu umucungagereza (gucunga umutekano w’abantu bafunzwe), iyi ngingo ivuga ko umucungagereza ufashije umuntu ufunzwe gutoroka kimwe n’urangaye umuntu ufunzwe agatoroka bose birukanwa burundu mu mwuga.

Ingingo ya 79 iteganya ibyirukanisha burundu umucungagereza igira iti: “Umucungagereza wese yirukanwa burundu n’umuyobozi ufite ububasha bwo kumuha akazi iyo: 1° bigaragaye ko yabeshye igihe cyo kwinjizwa mu murimo; 2° yasohoye muri gereza umuntu ufunzwe kugira ngo akore igikorwa kinyuranyije n’amategeko abigenga; 3° yinjije muri gereza cyangwa mu mbago zayo ibintu bitemerewe kwinjizwa; 4° yataye umurimo we nta mpamvu igaragara mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) ikurikiranye; 5° yataye akazi k’uburinzi; 6° yafashije umuntu ufunzwe gutoroka; 7° yacitswe n’umuntu ufunzwe biturutse ku burangare cyangwa ubushishozi bucye; 8° afatiwe mu cyuho cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano; 9° yahannye mu buryo bunyuranyije n’amategeko umuntu ufunzwe; 10° yasabye guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite akanga gusubira ku murimo nta mpamvu igaragara igihe ahamagawe, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu; 11°yakoze irindi kosa riremereye ryemejwe n’inama nkuru ya RCS. Igihano cyo kwirukanwa burundu gitangwa n’umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga ipeti. Kwirukanwa burundu bigira agaciro guhera umunsi umucungagereza yamenyesherejweho icyemezo kimwirukana.”

U Rwanda rufite amagororero 13 (gereza) zirimo abantu bafunzwe barenga ibihumbi 80, yose arindwa n’abacungagereza n’ubwo tutashoboye kubona umubare w’abacungagereza bose bazirinda

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta muyobozi urambwira ko hari ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi – Perezida Kagame
Next articleKubera amategeko twoherereza ubushinjacyaha ibirego bitari ngombwa- RIB
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here