Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha rwatangaje ko gushakira Kabuga igihugu kimwakira bikigoranye kuko na n’ubu nta gihugu kiremera ku mwakira mu byo bavuganye.
Ibi byatangajwe n’uwanditsi w’uru rwego, Abubacarr M. Tambadou, uri mu rugendo rw’akazi I Kigali aho ari mu bikorw abyo gufunga ibiro uru rwego rwakoreragamo mu Rwanda.
Ubwo yari abajijwe aho uru rwego rugeze rukurikira ikibazo cya Kabuga Felecien, washinjwaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba atakiburanye nyuma y’uko urukiko mpuzamahanga rwemeje ko nta bushobozi bwo kuburana kuko ubuzima bwe bwo mu mutwe butameze neza kubera ubusaza. Yasubije ko ibyo gushakira Kabuga aho aba biri mu nshingano ze n’abamwunganira kandi ko amakuru afite ari uko hari ibihugu begereye ntibyabakundira ariko ko ibiganiro bigikomeje n’ibindi bihugu.
Abubacarr M. Tambadou, yabajijwe urugero rw’Ibihugu byanze kwakira Kabuga, avuga ko ibyo byabazwa abanganira Kabuga bari kuganira nabyo.
Ambasaderi w’ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfre, Igihugu Kabuga Felecien yafatiwemo kinatumwe n’umuryango we, umwaka ushize yabwiye ikinyamakuru Intego ko Kabuga n’abamwunganira batigeze basaba Ubufansa ku mwakira kandi ko uko yabibasaba ari nako yabisaba ibindi bihugu.
Icyo gihe yagize ati : “ Kabuga afite abana mu Bubiligi, mu Budage n’ahandi, ntacyo twabivugaho mu gihe ubufaransa butarabisabwa.”
kugeza ubu Kabuga Felecien aracyari muri gereza y’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga i Lahe mu Buholande ari naho yaburaniraga.
Umwanditsi w’uru rwego yabwiye abanyamakuru ko ibiro by’uru rwego bitazafunga burundu ariko bizakora mu buryo butari busanzwe kuko hazasigara abakozi bake bakorana na leta y’u Rwanda cyane mu mirimo yo gushakisha abanyarwanda babiri basigaye batarafatwa bari ku rutonde rwabo uru rwego rwashakishaga.
Abubacarr M. Tambadou, avuga ko ibi bikozwe nyuma yaho inshingano zabo zisa n’izarangiye kuko abo bagombaga kubaranisha bababuranishije abasigaye bose bakaba bazaburanishwa n’u Rwanda.
Ati: “ Abantu banyuma twagombaga kuburanisha yari Protais Mpiranyi, Augustin Bizimungu aba bombi byemejwe ko bapfuye batagishakishwa, undi ni Kabuga Felecien nawe yarafashwe nyuma byemezwa ko atazakomeza kuburana.” Akomeza avuga ko abandi basigaye barimo Kayishema Fulgence wafatiwe muri Afurika y’epfo nawe azaza kuburanira mu Rwanda.
Ati : “Sinavuga ibiri mu nshingano z’ubushinjacyaha ariko ikizwi ni uko azaza kuburanira mu Rwanda, naho kumenya igihe azazira byo ntacyo nabivugaho.”
Abandi banyarwnada basigaye bashakishwaga n’uru rwego bataratabwa muri yombi ni Charles Sikubwayo na Charles Ryandikayo, aba nabo bitegenayijwe ko aho bazafatirwa hose bazaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.