Home Ubutabera Kudahura n’abunganizi babo bituma bamwe batsindwa imanza

Kudahura n’abunganizi babo bituma bamwe batsindwa imanza

0

Kuba mu bihe bya covid19, abakurikiranweho ibyaha bari mu magereza batemererwa kubonana n’ababunganira mu mategeko, ngo bituma bamwe batsindwa imanza bya hato na hato.

Nk’ubu umukiriya wanjye afungiye mu karere ka Ngororero, kandi agomba kuburanira mu rukiko ruherereye I Huye, nabajije umunyamategeko wa gereza afungiyemo uko namubona kugira ngo dutegure urubanza dufite muri iyi minsi, ambwira ko ntemerewe kubonana nawe, yaba ari ukumusanga Ngororero cyangwa I Huye, avuga ko amabwiriza ahari ari uko bidashoboka ko twabonana”. Me Nyirihirwe Hillaire

Uyu ni umwe mu bunganizi mu mategeko n’abandi binubira ko bamwe mu bakiliya babo baburana bari mu magereza batsindwa n’imanza kubera kudahabwa umwanya ngo babonane, bityo bazagere mu rukiko bafite imyumvire imwe ku bijyanye n’ikirego ndetse n’uko biregura.

Nk’uko uyu mwunganizi mu by’amategeko akomeza abivuga, ngo usanga biteye impungenge cyane kubona umuntu usanzwe adafite ubumenyi ku mategeko cyangwa se atanajijutse bihagije, kumuburanisha atari iruhande rw’umwunganira mu mategeko.

Ibi ngo bituma hashobora kubaho guhuzagurika mu gihe cyo kwisobanura, kuko nta muntu bari kumwe ngo amukebure, ari nabyo bituma ibisobanuro bya bamwe bibagusha mu mutego wo guhamwa n’icyaha.

Umwunganizi Nyirihirwe Hillaire ati:”Nk’umukiriya wanjye ni umusaza w’imyaka 80, ntazi gusoma no kwandika, urumva ko akeneye umuntu umuba hafi mu kwisobanura kwe, bitabaye ibyo yakwisanga yisobanuye nabi akabiryozwa. Kandi mwibuke ko mu rukiko ihame ari ukwisobanura neza ugatanga n’ibimenyetso”

Me Ndikumana Vincent nawe ni umwunganizi mu mategeko. Yagize ati “Muri iyi minsi icyorezo cya korona kimeze nabi, ntabwo twemerewe guhura n’abo twunganira cyane abafungiye mu magereza.

Ukurikira dosiye ye kuko iba isanzwe muri sisiteme, ariko ibijyanye no kuba mwategurana urubanza, umwereka uko yakwiregura ntabwo byemewe muri iyi minsi. ubu icyemewe ni uguhura ku munsi w’urubanza, nabwo akaburanira kuri gereza hifashishijwe ikoranabunga mu gihe njye mba ndi mu cyumba cy’iburanisha hamwe n’inteko iburanisha”

Urwego rw’amagereza narwo ruzi iki kibazo

Ku ruhande rw’urwego rw’amagereza ho, ngo iki kibazo cyabonewe igisubizo kuko hashyizweho uburyo bw’imikoranire n’urugaga rw’abunganizi mu by’amategeko.

SSP Uwera Pelly ni umuvugizi w’urwego rw’amagereza, ati ”Mu by’ukuri natwe izo mbogamizi turazibona, gusa twagerageje gushyiraho ingamba zo kwirinda korona, bityo tworohereza abunganizi mu mategeko kugira ngo babonane n’abo bunganira ariko ntabwo babonana nk’uko bisanzwe.”

Akomeza avuga ko imikoranire yabo ishingiye ku nzego, aho umunyamategeko ushaka kubonana n’umukiliya we agomba kubisaba binyujijwe mu rugaga rwabo, bivuze ko urwego rw’amagereza arirwo rukorana n’urugaga rw’abo bunganizi.

Si ku bunganizi gusa, no ku bacamanza ngo ni ikibazo

Mu bantu banyuranye twavuganye, bagiye bagaruka kuri iyi ngingo yo kudahabwa uburenganzira bwo kubonana hagati y’umuburanyi n’umwungazi, ariko banagaruka ku mpungenge z’ukuba umuburanyi atagera imbere y’umucamanza uyoboye iburana rye.

Umwe mu bakozi b’inkiko avuga ko iyo uhagaze imbere y’umucamanza wiregura, ashobora gufata icyemezo ashingiye kuri byinshi, nk’amarangamutima yawe, uburyo ugaragaza icyo wireguraho nk’ikiguhangayikishije cyangwa ntacyo kikubwiye, uburyo utakamba n’ibindi byinshi, ariko iyo atakubona, bikiyongeraho ikoranabuhanga ritanoze, aho usanga uvuga bicikagurika, ibyo nabyo ni nyirabayazana w’impamvu zo gutsindwa.

N’ubwo korona yatumye badindira mu bijyanye no gutanga serivise Z’ubutabera,  basanga gahunda yo kugabanya umubare w’abantu baza mu cyumba cy’iburabisha bijyanye na gahunda yabo yo gukoresha ikoranabuhnga. Ngo mu minsi mike, uretse imanza z’inshinjabyaha n’izindi nk’iz’imbonezamubano zizatangira kuburanishwa mu nkiko hose, nk’uko bivugwa na bwana Mutabazi Harrisson  umuvugizi w’inkiko.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

MUCYO Pascal

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMIFOTRA: Uburakari mu bakozi bagiye gukurwa ku mugati
Next articleCovid19: Abaturage barinubira gufungirwa ahatemewe n’amategeko

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here