Home Politike Kutagira ibikorwa batangaza cyangwa kutabimenya, amashyaka yemewe mu Rwanda ntakoresha internet

Kutagira ibikorwa batangaza cyangwa kutabimenya, amashyaka yemewe mu Rwanda ntakoresha internet

0

Bamwe mu banyarwanda basanga myinshi mu mitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda nta bikorwa bigaragara igira kuko aho byagakwiye gutangarizwa ari ku mbuga za internet zayo (website) ariko hakaba nta kintu kizigaragaraho.

N’ubwo iyi mitwe yose ya politiki ifite izi mbuga za Internet (Website), insyinhi zikozwe mu buryo bumwe bigaragara ko zakozwe n’umuntu umwe nta kintu gishya kizigaragaraho usibye gusa iyo ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda NFPO, ihuguye abayoboke bayo nibwo baba babonye ikintu cyo gutangaza.

Usibye gusa umuryango FPR Inkotanyi, utangaza amakuru yawo ku buryo buhoraho ukoresheje rubuga rwawo rwa internet, n’ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije andi mashyaka yo biragoye kumenya icyo akora mu gihe waba ugishakiye ku mbuga zayo za Internet.

Ikindi abanenga imikorere y’iyi mitwe ya politiki bavuga ni uburyo ifashwa n’ihuriro mu guhabwa ubushobozi buyifasha mu bikorwa byayo bya buri munsi ikanahugura abakozi n’abayoboke bayo mu gukoresha izi mbuga za internet ariko bikaba nta musaruro bitanga.

Ikinyamakuru Intego cyasuye imbuga za internet z’imitwe ya politiki yemewe  gukorera mu Rwanda, gisanga usibye imitwe ya politiki yavuzwe haruguru indi yose nta kintu ifite cyo gutangaza, cyangwa ibyo ikora ikaba ibona kubitangariza abanyarwanda atari ngombwa kuko hari imitwe ya politiki iheruka gukoresha imbuga zayo mu gihe cy’amatora.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD, ntushakire ibyo rikora ku rubuga rwayo rwa intenert kuko usibye ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29 nta yindi nkuru iheruka ku rubuga rw’iri shyaka. Hashize imyaka itanu uru rubuga ntakintu gishya kirutangarizwaho kuko haherukaho ibikorwa by’amatora y’abadepite yabaye muri 2018.

Umutwe w’undi wa politiki ni ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere, PSP. Iri shyaka n’ubwo rifite urubuga risa n’urutabaho kuko ntirukora runateye ku buryo nta bintu bishya byinshi bishobora kujyaho.

Ishyaka riharanira ukwishira ukizana kwa buri muntu PL,  naryo riheruka kugira icyo ritangaza ribicishije ku rubuga rwaryo rwa internet cyera. icyo gihe PL yabwiraga abantu ko yimutse aho yakoreraga.

Ishyaka ry’iterambere n’ubusabana PPC, ryo riheruka gukoresha urubuga rwaryo mu myaka umunani ishize kuko ruherukaho amakuru mashya mu mwaka w’i 2015.

Ishyaka ry’Imberakuri, PS Imberakuri, nayo  gukoresha urubuga rwayo itangaza amakuru yayo kera kuko inkuru iheruka kuri uru rubuga ari iyavugaga ku matora y’umukuru w’Igihugu yo muri 2017.

Irindi shyaka riba mu ihuriro ni ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyarwnada na Demokarasi  UDPR, iri shyaka ryo riheruka gushyira ikintu gishya ku rubuga rwaryo umwaka ushize ubwo rwagezaga ku bayoboke baryo inyandiko yuzuzwa n’ushaka kujya muri komite nyobozi.

Iyi mitwe ya politki n’ubwo idakoresha cyane imbuga za internet ishishikariza abayoboke bayo kuzikoresha kuko nk’ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwnada PDC, riheruka gutangaza amakuru yarwo kuri uru rubuga ubwo ryari ryakoze inama n’abayoboke baryo ribashishikariza gukoresha neza imbugankoranyambaga zabo hari mu myaka ibiri ishize.

Irindi shyaka utashaka ibyo rikora unyuze ku rubuga rwayo rwa internet ni ishyaka ry’intangarugero muri Demokarasi PDI, iri shyaka riheruka gutangaza amakuru yaryo ribicishije kuri uru rubuga mu myaka ibiri ishize.

Ishyaka ryanyuma dusorezaho mu yabarizwa mu ihuriro ni ishyaka ry’abakozi mu Rwanda PSR, iri shyaka naryo riheruka kugira icyo ritangariza ku rubuga rwayo mu mwaka w’i 2015, imyaka ikabakaba umunani ikaba yirenze.

Amashyaka nka PSR,PPC,PDC ashyira ku rubuga rwabo amakuru igihe ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politki mu Rwanda ryakoresheje abayoboke bayo amahugurwa gusa.

Ndushabandi ukurikranira hafi ibya politiku mu Rwanda avuga kuri iyi mikorere agira ati: “ Ibi bigaragaza imikorere mibi no kunanirwa kwa bamwe mu bagize ayo mashyaka kuko aho niho hagakwiye kuba hagaragara ibitekerezo by’ayo mashyaka ku mitegekere y’Igihugu. Aha niho twagakwiye gusoma ubusesenguzi bwa politiki (Policy) zitandukanye igihugu kiri gushyira mu bikorwa n’ibindi.”

Umunyamakuru Rwanyange Anthere, avuga ko ibi bigaragagaza ko hari imitwe ya politiki mu Rwanda itagira icyo ikora kuko “ amashyaka afite ibikorwa arabitangaza ku mbuga zayo, iyo yindi itagira icyo ishyiraho ni uko ntacyo yakoze cyo gutangaza.” Rwanyange akomeza avuga ko mu mafaranga iyi mitwe ya politki ihabwa n’ihuriro yagakwiye kuyakoresha mu bikorwa bifatika ikanakoresha amahirwe ahari y’ikoranabuhanga mu kubitangaza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta ya Kenya niyo izakomeza kwishyuza ubukode bw’inzu za Kabuga
Next articleGen Mubarakh Muganga agiye kuva muri APR FC
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here