Mu ijambo rya Perezida Kagame ritangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 yagarutse ku manza zitandukanye ziri mu nkiko z’u Rwanda ziregwamo bamwe mu bashatse guhangabanya umutekano w’u Rwanda anagaruka ku buryo bafatwa.
“Kimwe n’ibindi bihugu byose u Rwanda rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bwemewe n’amategeko mu guhangana n’ibitero bigabwa ku baturage bacu ni amahame y’itegeko nshinga ryacu ibyo nta kubishidikanyaho.” akomeza agira ati: ” Ibyo igihe bishoboka dushyikiriza ubutabera abashaka guhungabanya amahoro n’umutekano by’Igihugu cyacu,… ndetse ubu hari imanza ziri munkiko zacu ziburanisha bamwe mu bagize udutsiko twiterabwoba dutandukanye”.
Rumwe muri izi manza z’abaregwa gushaka kugaba ibitero ku Rwanda rwasubitswe Kuri uyu wa kane n’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.
Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yasubitse urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ubwanditsi bw’urwo rukiko bwavuze ko inteko iburanisha urwo rubanza yahuye n’akazi kenshi. Abo bagabo babiri Bwana, Ignace Nkaka na Col Jean Pierre Nsekanabo baregwa ibyaha by’iterabwoba. Bimwe barabyemera ibindi bakabihakana.
Iyo nteko iburanisha uru rubanza ikuriwe n’umucamanza Bwana Antoine Muhima iburanisha imanza nyinshi ziganjemo iz’abashinjwa guhungabanya umutekano w’Igihugu zirimo ururegwamo Bwana Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 ku byaha byiganjemo iby’iterabwoba. Ni na yo kandi iburanisha urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abo bareganwa 13 ibyaha by’iterabwoba.
Aba bahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR baregwa ibyaha bitandatu birimo ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kuba mu ishyirahamwe rikora iterabwoba, gukora iterabwoba ku nyungu za politiki n’ibindi.
Bombi, bemera ibyaha bine muri bitandatu baregwa. Bemera ko bari mu mutwe wa FDLR ariko bagahakana ko binjiye muri uwo mutwe bawusangaho batagize uruhare na ruto mu kuwushinga.
Bahakana ibikorwa byo kugaba ibitero mu bihe bitandukanye mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda uwo mutwe wagiye ugaba ugahitana bamwe. Bakavuga ko nta bubasha bagiraga mu gufata ibyemezo; ko byafatwaga n’abari babakuriye muri uwo mutwe.
Bombi bafashwe mu ntangiriro za 2019 bari mu rugendo berekeza muri Uganda nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze
FDLR ni umutwe witwara gisirikara ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo ukaba wiganjemo abahutu bahoze mu gisirikare cyatsinzwe cya Habyarimana akndi abenshi bakaba banashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS