Leta ya Zimbabwe yavuguruje amahuriro atatu y’abarimu bo muri Zimbabwe avuga ko ahangayikishijwe na bamwe mu banyamuryango bayo boherejwe mu kazi ko kwigisha mu Rwanda mu mezi abiri ashize kuko batabayeho nk’uko babyifuzaga ndetse n’amasezerano y’akazi yabo akaba atubahrizwa.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Takavafira Zhou, umuyobozi w’ihuriro ry’abarimu muri zimababwe yatangaje ko hari ibintu bidasobanutse ku barimu boherejwe kwigisha mu Rwanda.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba barimu boherejwe mu Rwanda nta cyo bafite cyo koherereza imiryango yabo kandi ko badashobora no kuvugana nayo.
Amalgamated Rural Teachers Union of Zimbabwe, Educators Union of Zimbabwe na Progressive Teachers Union of Zimbabwe niyo mashyirahamwe y’abarimu muri Zimbabwe avuga ko atabariza bagenzi babo baje kwigisha mu Rwanda.
Ibi bivugwa n’aya mashyirahamwe atandukanye y’abarimu byahakanywe na ministiri w’Umurimo muri Zimbabwe anasaba aya mashyirahamwe kureka gukwirakwiza ibihuha.
Minisitiri Simon Masanga agira ati : “ Abantu bashobora kurekara aho gukwirakwiza ibihuha no gusebya gahunda yashyizwe mu bikorwa ku ineza ya bose, ….. abarimu bari mu Rwanda babona ibintu byiza biruta ibyo bari kubona bari hano.”
Minisitiri akomeza avuga ko atari ngombwa gushyira hanze ibintu byose bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Zimbabwe kuri aba barimu.
Bamwe mu barimu baturutse muri Zimbabwe bari mu Rwanda babwiye ikinyamakuru The Newtimes ko nabo batunguwe no kubona ibyatangajwe n’amashyirahamwe y’abarimu muri Zimbabwe ko nta kibazo baragirira mu Rwanda kuva bahageze mu Ukwakira.
Umwe muribo avuga ko ateganya kujya mu biruhuko iwabo taliki ya 23 Ukuboza kandi ko yishimiye kuzagaruka gukomeza imirimo ye mu Rwanda.
Abarimu 159 bafite ubumenyi butandukanye b’Abanyazimbabwe nibo bari mu Rwanda ku bwumvikane bw’ibihugu byombi kuva mu kwezi ku Ukwakira.