Home Ubutabera Leta yatsinzwe imanza 54 yarezwemo n’abari abakozi bayo biyihombya akayabo

Leta yatsinzwe imanza 54 yarezwemo n’abari abakozi bayo biyihombya akayabo

0

Komisiyo y’Abakozi ba Leta, yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 leta yatsinzwe imanza zingana na 74% mu zo yaburanye n’abakozi barenga 100 bayireze bituma ihomba miliyoni 247 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni bimwe mu bikubiye muri raporo komisiyo yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022.

Muri rusange inzego za leta 22 zaburanye imanza 73 zari zifitanye n’abakozi 101 zitsinda imanza 19, zingana na 26% mu gihe zatsinzwe 54 zingana na 74%.

Leta yaciwe amafaranga angana na miliyoni 247, 9 Frw harimo indishyi za miliyoni 47,3 Frw n’andi yari asanzwe ateganyijwe mu burenganzira bw’abakozi iyo ibyemezo biza gufatwa neza.

Mu manza 19 leta yatsinze yishyuwe indishyi za miliyoni 10,9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inzego zakunze kugaruka kenshi mu manza mu myaka itanu ishize zirimo WASAC imaze gucibwa miliyari 2,2 Frw, Kaminuza y’u Rwanda yatanze miliyoni zirenga 139 Frw, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatanze miliyoni 29,2 Frw n’Akarere ka Karongi: miliyoni 7,2Frw.

Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé, yavuze ko mu bibazo bituma leta ishorwa mu manza ndetse igatsindwa harimo amakosa aba yakorewe abakozi badahabwa uburenganzira bwabo burimo gutangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize, kudahabwa umushahara ugenwe, ibyemezo bitubahirije amategeko bifatirwa abakozi n’ibindi.

Senateri Umuhire Adrie, yavuze ko amabwiriza yashyizweho na leta mu 2015 agena ko abantu bateza leta igihombo kubera amakosa baba bakoze bakurikiranwa bakacyishyura ndetse hari hakwiye kuba hari amafaranga yagarujwe muri ubwo buryo.

Ati “Amafaranga leta yahombye aracyari menshi.”

Depite Frank Habineza, yavuze ko hari amakosa akorwa nyamara adakwiye agaruka ku mukozi wa NIRDA wahagaritswe abwirwa ko nta kazi ke kagihari. Komisiyo y’Abakozi ba Leta ngo yagiriye inama NIRDA yo kumusubiza mu kazi ntiyayubahiriza bituma icibwa agera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yanavuze ko kuba hari inzego za leta zikomeza kugaragara ku rutonde rw’izaciwe amafaranga menshi kubera gutsindwa imanza atari ibintu bizihesha isura nziza.

Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé ageza raporo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko

Abakozi 9334 ntibanyuzwe n’ibyavuye mu bizamini by’akazi

Mu bijyanye no gushaka abakozi no kubashyira mu myanya, Komisiyo yakiriye ubujurire 9334 bwarimo 1145 bwari bufite ishingiro bukaba bwarimo ubw’abantu 18 batashyizwe mu myanya, butanu ni bwo bwari bufite ishingiro.

Ubujyanye no kudatoranywa bwari 6722 ariko ngo komisiyo yasanze 11,8% ari bwo bufite ishingiro. Abantu 2071 ntibanyuzwe n’ibyavuye mu kizamini cyanditseariko 211 ni bwo komisiyo yasuzumye isanga bufite ishingiro naho 523 ntibanyuzwe n’ibyavuye mu kizamini cyavuye cy’ikiganiro, 131 ni bwo bwari bufite ishingiro.

Mu mpamvu z’ubujurire bufite ishingiro harimo ko abakandida badatoranywa kandi bujuje ibisabwa, ibibazo byo mu kizamini cyanditse bitegurwa nabi cyanwa bigahabwa ibisubizo bitari byo. Hari kandi abakandida bahabwa amanota make mu kizamini cy’ikiganiro ugereranyije n’ibyo basubije n’ibindi.

Komisiyo yavuze ko izakomeza gukorana na MIFOTRA mu kunoza no kwihutisha ikoranabuhanga ryifashishwa mu gushaka abakozi ba leta, e-recrutement na e-examination rizafasha mu buryo bugaragara kugabanya umubare w’ubujurire.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Muhoozi yavuze ko nta kizamubuza gutegeka Uganda
Next articleAmerika yongeye gusaba u Rwanda kureka gufasha M23
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here