Home Politike Mbere gato y’inama ya CHOGM Perezida Kagame yanenze amahoteli yo mu Rwanda

Mbere gato y’inama ya CHOGM Perezida Kagame yanenze amahoteli yo mu Rwanda

0

Perezida Kagame yanenze serivisi zo mu mahoteli yo mu Rwanda avuga ko nta wundi wazihanganira usibye Abanyarwanda gusa anongeraho ko abazitabira inama ya CHOGM bagiye kubona imwe mu mico mibi iba muri hoteli zo mu Rwanda

Ibi perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa gatandatu ubwo yari ayoboye inama nkuru y’umuryango FPR inkotanyi yabareye muri Kigali Arena.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rugiye kwakira abantu benshi mu nama ya CHOGM izabera I Kigali muri Kamena uyu mwaka. Gusa afite impungenge z’uko abazitabira iyi nama bazakirwa niba batazagenda bavuga nabi u Rwanda kubera ikintu kimwe “ Serivisi mbi za hoteli”.

Perezida Kagame ati : “ Muzabakira mute? Dufite amahoteli meza ariko imikorere yo muri ayo mahoteli na serivisi zibamo ni abanyarwanda bonyine bashobora kwemera bakabana nabyo nta wundi muntu wabyemera kandi ni ikibazo gikomeye tuvuze imyaka myinshi.” Perezida Kagame yongeraho ati.

“ Bagiye kuza  ari benshi bagiye kubamenya.”

Perezida Kagame avuga kuri serivisi mbi zo mu mahoteli yatanze n’ingero zigeze kuvugwa n’abanyamahangabari baje mu Rwanda nabo babinenga.

“ Hari inama y’abakuru b’Ibihugu yabereye inaha bamwe mu bashyitsi batashye bavuga ko bakunze u Rwanda ariko ko iyo bigeze ku gufungura (Kurya) biba bibi kuko babona ibiryo bibi, bike kandi bikishyurwa menshi.”

Inama ya CHOGM izabera  mu Rwanda muri Kamena 2022, izaba irimo abakuru b’ibihugu na guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza uzwi nka Common Wealth.

Iyi nama izitabirwa n’abantu babarwa mu bihumbi baturutse mu bihugu birenga 50.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbirori by’irayidi bisoza igisibo ku bayisilamu biri kuri uyu wa mbere
Next articleUmuryango wa Rusesabagina wareze u Rwanda urusaba miliyari 400
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here