Home Politike Mbere y’uko amasaha y’akazi mashya yubahirizwa hari amategeko agomba kuvugururwa- Cerular

Mbere y’uko amasaha y’akazi mashya yubahirizwa hari amategeko agomba kuvugururwa- Cerular

0

Nyuma y’uko Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo isohoye itangazo  yibutsa abaturarwanda ko guhera taliki ya 1 Mutarama 2023 amasaha y’akazi azahinduka, imiryango ibiri itari iya leta yagaragarije iyi ministeri ibigomba gukorwa mbere y’uko izi mpinduka zitangira kubahirizwa.

Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, Center for Rule of Law Rwanda, (CERULAR), n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abakozi,  Rwanda Labour Rights Organisation, (RLRO) yishyize hamwe igaragariza minisiteri y’abakozi ba Leta amategeko agomba kuvugururwa inayisaba gusobanura neza isaha yo gutangiriraho akazi kuko itangazo ry’iyi minisiteri rivuguruzanya n’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri bihindura amasaha y’akazi.

Iyi miryango ivuga ko n’ubwo yishimiye igabanywa ry’amasaha y’akazi mu nyungu z’umuryango ariko ko “ dutewe impungenge n’uko itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ryavuzwe haruguru riteganya ko amasaha y’akazi yavuguruwe, azatangira gukurikizwa ku wa I Mutarama 2023, mbere y’uko amategeko yari asanzweho agena amasaha y’umurimo mu cyumweru n’uko abarwa ku bakozi ba Leta n’abikorera ataravugururwa kugira ngo ahuzwe icyemezo cy’inama y’abaminisitri kivugurura amasaha y’akazi kuva kurt 45 kugeza kun 40, tubona ko binyuranyije n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 3 n’iya 95 zavuzwe haruguru.”  Iyi miryango ikomeza igaragaza ko itangazo rya minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo rivuguruza ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri ku isaha yo gutangira akazi.

“Indi mpungenge ni uko itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ryavuzwe haruguru rivuguruza ibyemezo by’inama y’abaminisitiri byo kuwa 11 Ugushyingo 2022. Iryo tangazo riteganyako “Amasaha y’akozi ari uguhera saa mbiri ( 8h00′) za mugitondo kugera saa kumi n’imwe (17h00′) za nimugoroba (ukuyemo ikiruhuko cy’isaha imwe)” mu gihe icyemezo cy’inama y’abaminisitiri cyemeje ko amasaha y’akazi ari uguhera saa tatu (9h00) kugeza saa kumi n’imwe (17h00) ukuyemo ikiruhuko cy’isaha imwe. lbi bishobora gutera urujijo hagati y’abakozi n’abakoresha ku masaha nyakuri yo gutangiriraho akazi.”

Amategeko iyi miryango isaba kuvugururwa ni itegeko   no 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda cyane mu ngingo yaryo ya 43. Irindi tegeko risabirwa kuvugururwa mbere y’uko amasaha y’akazi ahindurwa ni itegeko no 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta.

Usibye aya  mategeko hari n’amategeko teka agomba kuvugururwa arimo iteka rya Minisltiri no 01 MIFOTRA/22 ryo ku wa 30/08/2022 ryerekeye  abakozi ba leta bagengwa n’amasezerano n’amasaha y’akazi mu cyumweru ku bakozi ba Leta n’iteka rya Minisitiri no 005/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 rigena uburyo amasaha y’akazi mu cyumweru yubahirizwa mu nzego z’abikorera.

Ibyo Cerular na RLRO basaba Leta mbere y’uko amasaha mashya y’akazi atangira kubahirizwa

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmategeko ntiyemerera umuntu ufite ubumuga kuba Perezida mu Rwanda
Next articleGuhoza umwana ku nkeke bishobora kuviramo ubikora gufungwa burundu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here