Home Ubutabera Amategeko ntiyemerera umuntu ufite ubumuga kuba Perezida mu Rwanda

Amategeko ntiyemerera umuntu ufite ubumuga kuba Perezida mu Rwanda

0

N’ubwo u Rwanda rukomeje guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga inabongerera ubushobozi  bwo kubaho kimwe n’abadafite ubumuga ariko ntibemerewe kujya ku mwanya wa perezida wa Repubulika.

U Rwanda rwasinye runemera amasezerano mpuzamahanga atandukanye runashyiraho amategeko arengera abafite ubumuga kuva ku itegeko nshinga n’andi mategeko.

Muri aya mategeko n’amasezerano mpuzamahanga bigaragara ko ufite ubumuga afite uburenganzira mu bya politiki bwo gutora no gutorwa.

N’ubwo ibi byose babyemerewe itegeko nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015 rigaragaza ko umuntu ufite ubumuga atemerewe kuba perezida wa repubulika ndetse ko n’igihe umuntu udafite ubumuga ari muri uyu mwanya agahura n’ubumuga agomba guhita awuvaho.

Ingingo ya 105 y’itegeko nshinga ivuga ibyerekeranye n’Isimburwa cyangwa isigarirwaho rya Perezida wa Repubulika. Mu bishobora gutuma perezida wa Repubulika asimburwa harimo no kuba agize ubumuga bwa burundu.

Igika cya kane cy’iyi ngingo kivuga ko “Iyo Perezida wa Repubulika ahamwe n’ibyaha bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, apfuye, yeguye cyangwa agize ubumuga bwa burundu, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga atangaza ko umwanya wa Perezida wa Repubulika udafite umuntu uwuriho.”

Abari mu mashyirahamwe n’imiryango ivugira abafite ubumuga mu Rwanda bavuga ko iyi ngingo hari uburenganzira itabaha kandi bemerewe bityo ko bakomeje gushaka uburyo n’inzira bacamo ngo iyi ngingo y’itegeko nshinga ihindurwe.

Abafite ubumuga mu Rwanda bari munzego zitandukanye kuko usibye inama y’abantu bafite ubumuga iteganywa n’itegeko nshinga rinabagenera umwanya umwe mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAfghanistan: Abagore n’abakobwa ntibemerewe kwiga kaminuza
Next articleMbere y’uko amasaha y’akazi mashya yubahirizwa hari amategeko agomba kuvugururwa- Cerular
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here