Home Ubutabera Meya wa Nyamasheke arashinjwa gufungisha umuyobozi wa GS Bunyenga.

Meya wa Nyamasheke arashinjwa gufungisha umuyobozi wa GS Bunyenga.

0
uri mu ruziga ni Mupenzi Alex mu mwambara wa Gereza

TV1 niyo ntandaro y’iryo fungwa

uri mu ruziga ni Mupenzi Alex mu mwambara wa Gereza

Ubwo umunyamakuru wa TV1 ukorera Nyamasheke yataraga akanatangaza amakuru avuga ko abanyeshuri barererwa muri GS Bunyenga bicara ku ntebe imwe ari 5 cyangwa 6 abandi bakiga bahagaze, byatumye Meya Kamali Aime Fabien afungisha umuyobozi w’icyo kigo wemereye umunyamakuru kuhinjira.

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bagize umuryango wa Mupenzi Alex wahoze ari umuyobozi wa GS Bunyenga akaba afunze azira ko yatanze amakuru kuri TV1, bemeza ko yazize Meya Kamali utarishimiye ko yavugishije iryo tangazamakuru, ndetse ibi binateye impungenge umunyamakuru wa TV1 wavumbuye iyo nkuru kuva ku wa 8 Gashyantare 2018 , akanakurikirana urwo rubanza rutarasomwa kugeza magingo aya.

Aya makuru avuga ko uyu munyamakuru yihutiye kugera kuri iryo shuri ndetse afata amashusho abigaragaza mu nkuru yaciye kuri iyo Televisiyo izwiho gucukumbura amakuru yihishe muri ubwo buryo, hakurikiweho itabwa muri yombi ry’uwo muyobozi w’ikigo, bivuye ku ibaruwa Meya yandikiye urwego rw’ubugenzacyaha RIB amushinjwa ko yibye mudasobwa z’abanyeshuri, ariko Mupenzi we agashimangira ko nyuma yo kuvugana na TV 1 yakomeje guterwa ubwoba no gusabwa ko yegura aho bamubazaga impamvu yatinyutse kwemerera umunyamakuru kwinjira muri iryo shuri.

Kubera ko Uwo munyamakuru witwa Alfred Ntakirutimana ukorera iyo Televisiyo yinjiye atunguranye, byatumye abona n’amashuri yigiramo abana atarimo Ciment (Soma Isima), bigaragara ko umukungugu ari wo mwinshi kandi nabo nta ntebe bafite zihagije.

Abanyeshuri i Bunyenga biga bahagaze

Uyu munyamakuru yarakomeje abona n’ububiko bwuzuyemo Isima zifunze mu mifuka bigaragara ko zimaze imyaka myinshi zarabuze uzubakisha, kugira ngo yuzuze inkuru ye ashaka umuyobozi w’iryo shuri ariwe Mupenzi Alex, amusobanurira impamvu ibyo bibazo bihari.

Mu gusubiza umunyamakuru, Mupenzi yavuze ko ataramara igihe cy’ukwezi yoherejwe gukorera muri icyo kigo, ko ariko akihagera yatanze za raporo zisobanura uko ibintu bimeze, ariko ko nta kirakorwa kugeza ubwo uwo munyamakuru yahageraga.

Aha yanabwiye umunyamakuru ko nk’ikigo baramutse bifashishije ababyeyi kugira ngo ikibazo cy’intebe gikemuke, byasaba byibuza imyaka 5.

Visi Meya Mukamana Claudette ashinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyamasheke

Umunyamakuru Alfred ntiyahagarariye aho ahubwo yavuganye na Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho Madamu Claudette Mukamana, avuga ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana.

Nyuma y’iminsi mike, inkuru yongeye kugaragara kuri TV 1 ivuga ko hari intebe zamaze kugezwa kuri iryo shuri kandi ko n’ibiti by’inganzamarumbo byari aho mu kigo cy’ishuri byatemwe kugira ngo bikurwemo imbaho zo gukora intebe.

Hatemwe ibiti byo gukora intebe nyuma y’uko inkuru itambutse kuri TV1

Kuki yashinjwe kwiba mudasobwa

Muri iyo minsi rero nibwo nk’uko twabivuze haruguru, abashinzwe isuzuma mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB bahise baza gukora isuzuma muri icyo kigo batunguranye, basanga hari mudasobwa zibitse mu tubati, ariko Mupenzi nk’umuyobozi w’ishuri avuga ko impamvu zabitswe byatewe n’uko hari amadirishya atari afunze kuburyo yari afite impangenge ko bashoboraga kuziba, dore ko yari amaze iminsi mike atanze raporo ku murenge igaragaza ko umuzamu w’icyo kigo atari ku kazi, kandi n’abanyerondo batari hafi kandi abifitiye inyandiko mvugo.

Abagenzuzi banze kumva ibyo yabasobanuriye kubera ko bari bavuye ku karere bahawe amakuru atari meza kuri we, bahise bakora raporo ivuga ko basanze yari agiye kwiba Mudasobwa, ari naho Meya yahise yandikira RIB ibaruwa imushinja kwiba izo mudasobwa ko hari n’amafaranga 115,000 atabonera ibisobanuro we yemeza ko ari ibyaha yahimbiwe.

Minisitiri Mutimura nawe yanze kumwumva

Muri iyo minsi ni nabwo minisitiri w’uburezi bwana Dr Mutimura Eugene yasuye ako karere, ahamagaza abahagarariye uburezi mu Mirenge, kugira ngo abakozwe nabi banengwe, ndetse biranakorwa, ariko abari mu nama batungurwa no kumva VISI Meya Claudette asaba ijambo abwira Minisitiri ko n’uhagarariye GS Bunyenga agomba kunengwa, ibi byumvikana mu majwi y’inkuru yaciye kuri TV1 Visi Meya Claudette ahamagara ngo Bunyenga, Bunyenga, Bunyenga….

Aha Mupenzi yahise ashaka gusobanurira Minisitiri ko abeshyerwa ariko Minisitiri nawe amwima amatwi, ndetse kuri Micro ya TV1 uyu mu minisitiri yabigarutseho agaragaza ko yemeye ibyo yabwiwe kuri Mupenzi. Ari nabwo nyuma Mupenzi yatabwaga muri yombi, RIB ishingiye kuri iyo baruwa yanditswe na Meya.

Icyaha cyo kwiba Mudasobwa cyasimbuje ibindi byaha

Meya wa Nyamasheke Aime Fabien Kamali

Mupenzi yashoboye kwisobanura kuri dosiye yo kwiba mudasobwa ivanwaho, avuga ko Meya yakomeje gushakisha uburyo amufungisha aribwo yashinjwaga kunyereza umutungo aho yakoraga mbere ku kigo cya GS Nyakanyinya kiri mu murenge wa Gihombo muri ako karere, aho yari yaranahawe inshingano zo kuyobora centre yafashaga abanyeshuri n’urubyiruko ibijyanye no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Bamushinje ko yacishaga amafaranga kuri conte ye ndetse ayaburiwe irengero akaba arenga 1.303.000frw, ndetse bamushakira abo yakoranye nabo icyo gihe ngo bamushinje.

Aha Mupenzi n’umwunganizi we wa Kabiri (uwo yari afite bwa mbere yagaragaje gukorana n’akarere aramusezerera), babwiye urukiko ko ibintu babarega ari ibihimbano kandi ko nta bimenyetso uretse gushingira ku magambo, basaba ko hakorwa igenzura ryigenga, cyane ko muri icyo gihe bamushinjaga kunyereza amafranga, uwamugenzuraga yari umushinga wa World vision akaba ari nawo yahaga raporo.

Umucamanza yasabye ubushinjacyaha gukora igenzura ry’umutungo ryigenga audit, ni ukuvuga idafite aho ihuriye n’abakozi b’Akarere ka Nyamasheke ariko kugeza magingo aya ntirakorwa, ahubwo umushinjacyaha yabwiye urukiko ko babuze amafranga yo kuyikoresha (budget), ahubwo azana mu rukiko icyo yise isesengura ryakozwe n’abagenzuzi b’akarere, ari naho umucamanza yahereye ababaza impamvu badakoze ibyo urukiko rwategetse.

Umushinjacyaha yasabiye mupenzi gufungurwa

Mupenzi Alex aganira n’umunyamakuru

Ibintu bitamenyerewe mu manza z’inshinjabyaha aho umucamanza yagaragaje ko atanyuzwe n’ibisobanuro bitangwa n’ubushinjacyaha ariko Mupenzi akemera kubivugaho, ari naho yagaragaje inyandiko zigaragaza uko yabitsaga akanabikuza amafaranga kuri banki (Bank statment), aho yagaragaje ko ibyo umushinjacyaha amushinja byinshi amatariki ahabanye n’ibyo bavuga, bigaragaza ko ari ibihimbano. Aha umushinjacyaha yahise abwira urukiko ko Mupenzi nabona impapuro zigaragaza ko atari byo azahita agirwa umwere.

Hagati aho Mupenzi ubwo yari muri gereza yahamagajwe ku karere ka Nyamasheke kugira ngo akorerwe igenzura, ariko asanga bitandukanye n’itegeko ry’umucamanza wasabye ko Abagenzuzi bagomba kuba bigenga kugira ngo ubutabera butangwe, ahitamo kubyanga.

Uyu Mupenzi ugifungiye muri Gereza ya Rusizi kuva, ategereje isomwa ry’urubanza rizaba ku wa 30 Gicurasi 2019.

Twabibutsa ko yafashwe agafungwa ku wa 3/12/2018, abatangabuhamya bamushinja basinya kuri dossier ku wa 5/12/2018, naho ku wa 24/12/2018 yabonye ibaruwa y’Akarere imuhagarika ku kazi, naho kuwa 4/3/2019 ahita abona indi imwirukana ku kazi burundu imushinja kunyereza imisoro y’Akarere itandukanye n’ayo bamuregaga mbere.

Ikindi ni uko Leta y’u Rwanda yemeje ko abayobozi bashobora leta mu manza bazajya babiryozwa.

Jimmy Komezusenge

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrugaga rw’abavoka ntirushaka abakomisiyoneri
Next articleMaj.Sankara yanze kuvugana n’itangazamakuru-RIB

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here