Micomyiza w’imyaka 49 yoherejwe mu Rwanda aturutse muri Suwede, bisabwe na Leta y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha by’uruhurirane birimo ubwicanyi, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gufata ku ngufu, gutera ibikomere bihoraho n’ibyaha byibasira inyoko muntu.
Ibi byaha byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ahahoze ari muri perefegitura ya Butare.
Ubwo yagezwaga mu rukiko ku wa mbere gusomerwa ibyaha ashinjwa, Micomyiza yari aherekejwe n’abamwunganira batatu bahise bagaragaza inzitizi ebyiri bashingiyeho basaba ko urubanza rusubikwa.
Bavuze ko afunzwe binyuranyije n’amategeko muri gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge; aho gufungirwa muri gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga iyoherezwa ry’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bava mu bihugu.
Abunganira Micomyiza kandi bavuze ko kuba afungiwe muri gereza ya Nyarugenge, yagombye kuburanishirizwa mu rukiko rwo muri Nyarugenge, aho kuba urwo mu Karere ka Kicukiro.
Ubushinjacyaha ariko bwahise busaba umucamanza kudaha agaciro ibyo basabye ubundi agakomeza kumva ibyo ashinjwa, ndetse bugaragaza ko abamwunganira barimo gutinza urubaza, kandi ko Akarere ka Nyarugenge nako gafite gereza igenewe abashinjwa ibyaha bya Jenoside nk’uko biteganywa n’itegeko.
Ubushinjacyaha bwongeyeho ko urukiko yashyikirijwe ubwarwo, narwo rufite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ububasha bw’inkiko.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza wari uyoboye isomwa ry’ibirego yasabye ko bikomeza, ndetse ko ibibazo abamwunganira bagaragaje bizasuzumwa urubanza nyirizina nirutangira, hanyuma ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo gusoma ibyaha Micomyiza ashinjwa.
Abashinjacyaha bavuze ko bafite ibimenyetso bigaragaza ko uregwa, wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, yakoze ibyaha bya Jenoside by’umwihariko ahahoze ari muri perefegitura ya Butare (Intara y’Amajyepfo).
Abatangabuhamya bagaragaje ko bamubonye inshuro nyinshi yica Abatutsi anafata ku ngufu abagore n’abakobwa barimo n’abo biganaga.
Mu byaha Micomyiza ashinjwa, harimo ubwicanyi bwakorewe mu rugo rw’uwitwa Protais Nyandekwe, ahiciwe abagabo babiri bitwa Rutayisire na Karori n’abana batatu.
Ubushinjacyaha bwongeyeho ko Micomyiza yigaga mu mwaka wa kabiri, aho yari akuriye agatsiko kiyise ‘Comité de Crise’ kashingiwe muri Kaminuza y’u Rwanda, ngo gakore urutonde rw’Abatutsi bigaga muri kaminuza mbere yo gutangira kubahiga.
Micomyiza yahakanye ibyaha byose ashinjwa avuga ko atigeze aba Interahamwe, kandi ko nta shyaka rya politiki yabagamo mu gihe cya Jenoside.
Bityo akiregura avuga ko bashobora kuba baramwitiranyije n’undi muntu, kuko ngo atigeze agera no mu bice bimwe na bimwe bivugwa n’ubushinjacyaha, ndetse ngo nta n’ubwo azi abantu ashinjwa kwica yemwe ngo n’abatangabuhamya ntabo azi.
Abamwunganira mu butabera banasabye urukiko ko rwamufungura by’agateganyo, bashingiye ku kuba ubuhamya bwatanzwe n’ubushinjacyaha ngo burimo gutera urujijo, ibi ariko byahise biterwa utwatsi n’ubushinjacyaha bugaragaza ko ashobora kubangamira iperereza, gutoroka ubutabera no gutera ubwoba abatangabuhamya.
Urukiko ruzafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022.