Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bashya bane, abasaba kubahiriza indangagaciro ziri mu ndahiro bakoze.
Abarahiye kuri uyu wa Gatatu ni Dr Diogène Bideri, Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Mukamageza Melene, umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, Kayitesi Caritas na Mupenzi Birori Ezechiel, ni abashinjacyaha ku rwego rw’ibanze.
Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko nk’abashinjacyaha icyo abaturage babitezeho ari ukudahemukira Repubulika y’u Rwanda, kubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko, guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira abanyarwanda bose akamaro, gukorana umurava ibyo bashinzwe.
Yabasabye kandi kudakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.
Ati “Icyo cya nyuma nicyo kizamo byabindi duhora duhura nabyo mu bashinjacyaha bamwe na bamwe no mu rwego rw’ubutabera bijyanye no kuba barya ruswa, kubogama, guca imanza nabi, gushinja nabi, ibyo nibyo tutabitezeho twiteze ko muzabikora neza”.
Dr Bideri warahiriye kuba umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, yavuze ko intego ya mbere ari uguharanira inyungu rusange z’abaturage.
Ati “Ngomba gukora umurimo nshinzwe nk’umushinjacyaha ushinzwe gutanga ubutabera cyane cyane umuntu wabuze ubwo butabera, njyewe mpagarariye inyungu rusange”.
Mugenzi we Kayitesi Caritas, yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugutanga ubutabera mu nyungu z’abaturage.
Ati “Icy’ingenzi ni ugukora mu nyungu za rubanda. Nk’uko twabirahiriye, turangaje imbere gutanga ubutabera twirinda ikibi icyo ari cyo cyose cyabangamira amategeko nk’uko twabirahiriye”.
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko mu kazi abashinjacyaha bakora bagomba gushishoza cyane niba bagomba kuregera umuntu mu rukiko bakabikorana ubushishozi kubera ko bafite n’ububasha bwo gufunga, kugira ngo batazafunga umuntu kandi nta bimenyetso bihagije bihari.
Ubu bushishozi buzatuma birinda no kuba cyangwa bafungura umuntu bidakwiye cyangwa bakaba banashinja umuntu nta bimenyetso kandi bagashinjuye.
Yavuze ko mu byo bagomba kwirinda harimo ruswa, yaba iiy’amafaranga, ituruka mu kimenyane n’ibindi byaha bishamikiye kuri ruswa.
Raporo y’Ibikorwa by’Ubushinjacyaha Bukuru ya 2021/2022 igaragaza ko muri uwo mwaka bwakiriye amadosiye 83,349 y’ibirego bwagombaga gukurikirana. Ni mu gihe ayakurikiranywe angana na 99.4%.
Ni raporo igaragaza ko guhera mu 2015/2016, amadosiye bwakira yikubye inshuro zirenga eshatu, kuko yavuye ku 25,453 muri 2015-2016 agera kuri 83,349 muri 2021/2022.
Ugereranije imyaka ibiri iheruka, usanga harabayeho ukwiyongera kwa 19%. Ni ukuvuga ko mu 2021/2022 Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 83,349 naho mu 2020/2021, bwakiriye amadosiye 67,512. Ku rundi ruhande ariko, amadosiye Ubushinjacyaha bwaregeye inkiko ni 43,645.