Home Politike Uko Rucagu yashatse kujya mu Nkotanyi mbere ntibyamukundira

Uko Rucagu yashatse kujya mu Nkotanyi mbere ntibyamukundira

0

Rucagu Boniface, umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, avuga ko yifuje mbere ko inkotanyi zimuvugisha akazisanga ku rugamba kuko hari ibyo yari atagihuza n’ishyaka rya MRND ryari ryaramugize umudepite ariko inkotanyi ntizamukundira.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu hari ababaga mu Rwanda bahitagamo gusanga inkotanyi ku rugamba nyuma yo kuganira nazo bakumva icyo barwanira. Ibi nibyo byatumye Rucagu Boniface yibaza impamvu we zitamuganirije ngo azisange n’ubwo yari umudepite anakomeye mu butegetsi no mu ihayaka rya Perezida Habyarimana Juvenal.

Rucagu Boniface, avuga ko bwambere ahura n’umuntu wo mu Nkotanyi bahuriye mu nama y’ishyaka ryari ku butegetsi icyo gihe MRND, ni inama yari yabereye mu mujyi wa Kigali.

Rucagu avuga uburyo yahuriye na Gen Karanzi Karake, mu nama ya MRND atamuzi amubwirwa n’umukozi wa hoteli yari yabereyemo inama byamutangaje.

Rucagu ati: “ yaje mu nama yambaye imyenda y’abayisilamu (ikanzu n’ingofero), yitabira inama ntihagira umuntu umumenya. Yari inama abayobozi ba MRND bishimiraga ko bamaze ibyumweru bibiri bahagaritse ubuzima mu Gihugu.

Muri iyi nama niho Rucagu yahagurutse abwira abarwanashyaka ba MRND barimo bishimira ibyo bakoze ko badasangiye ibyo byishimo kuko “ interahamwe zigenda zikubita abantu, zibambura, zinabasahura, kandi izo nterahamwe zikitwa iza Rucagu. Ntabwo nshobora kwihanganira amakosa y’interahamwe ndabasaba ko muzisaba kwitwara neza cyangwa nkazisigira MRND.” Rucagu akomeza avuga ko abari mu nama bamwihanganishije ariko yumva ibyo bamubwira bidafatika asohoka mu nama yivumbuye.

Rucagu ati : “  Bakomeje kunyihanganisha mbabwira ko biri kwangiza isura yanjye ntibabyumva mpita nsohoka njya guhagarara hanze. Aho niho numvise umuntu amfashe mu bitugu kumwiyaka birananira ariko ndakomeza kugeza murebye mu maso ansaba kudakomeza kurakara nanjye mubwira ko ibindakaje abizi kuko twari kumwe mu nama.”

“Nyuma yo kuvugana n’uwo muntu agiye nibwo umuntu wo muri Hoteli yambajije uwo twavuganaga mubwira ko nta muzi ambwira ko ari Gen Karenzi Karake, wari ucumbitse muri iyo hoteli. Bwakeye mu gitondo ngaruka kumureba turaganira”. Gen Karenzi Karake yari acumbits emuri iyo Hotel nk’umwe mu bari mu itsinda ry’abasirikare rihuriweho rya GOME ryagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.  

Nyuma yo kuganira bamaze kumenyana nibwo Rucagu yagaragarije Gen Karenzi Karake ubushake bwo  kujya mu nkotanyi.

Rucagu ati : “  Aho niho namubarije nti kuki njye mutaje ngo munyongorere, ansubiza ko abantu nkanjye batabegera. Nari kujyamo kuko narimerewe nabi muri MRND no mu butegetsi”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti n’urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye Rucagu yarafunzwe ariko afunguwe yakirwa na Col. Bagire, amubwira ko atagomba kugira ikibazo kuko yafunzwe ko byatumye bamumenya neza.

Nyuma yaho nibwo yaje kumva itangazo kuri radiyo Rwanda rimugira Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri. Kuva icyo gihe yakoze imirimo itandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu zirimo kuyobora Intara y’amajyaruguru no kuyobora komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Iyi mirimo yose yayikoze ari umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIshyaka rya Malema ryasabye Ubuhinde guhana Dalai Lama, umuyobozi w’Ababudisite
Next articleMinisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yasabye abashinjacyaha bashya kubaha indahiro barahiye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here