Home Politike Minisitiri w’ubutebare w’u Burundi ari mu Rwanda

Minisitiri w’ubutebare w’u Burundi ari mu Rwanda

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Ugirashebuja yakiriye mu genzi we Domine BANYANKIMBONA, minisitiri w’Ubutabera w’Uburundi.

Ibiganiro by’aba abombi byibanze cyane ku mikoranire ya minisiteri zombi n’uko bakemura n’ibibazo biri muri izi minisiteri zombi.

Minisitiri Ugirashebuja aganira na mugenzi we n’itsinda bari kumwe yishimiye aho ibihugu byombi bigeze mu kuzahura umubano wabyo.

Yagize ati: ” u Rwanda n’Uburundi ni ibihugu biva inda imwe (sister’s countries), ibiduhuza ni byinshi kuruta ibidutandukanya twishimye ko umubano wacu uri kuzahuka bigizwemo uruhare n’abayobozi bakuru bacu.” Ugirashejuba yakomeja avuga ko hari byinshi izi minisiteri zombi zikwiye kuba ziganira mu kubukana no guterana imbaraga.

Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi aje akurikira izindi ntumwa zitandukanye zaje mu Rwanda zirimo n’uhagarariye ibiro by’umukuru w’Igihugu wabonanye na Perezida Kagame mu kwezi gushize.

U Burundi mu minsi yashize rwasabaga u Rwanda abantu 37 bushinja kuba baragize uruhare mu gushaka guhirika ubuteegtsi mu mwaka wi 2015. U Rwanda rwabwiye u Burundi ko bidashoboka kuko u Rwanda ari igihugu cyakira impunzi kikanazicungira umutekano.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIngabo z’Uburusiya zasabye kuza muri Congo
Next articleUmunyamakuru Uncle Austin agiye gufungura Radiyo ye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here