Kuri uyu wa kabiri, Mozambique yasimbuye Kenya mu kanama gashinzwe umutekano ku isi, isezeranya gushyira imbere kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Mozambique izakorera muri aka kanama nk’umunyamuryango udahoraho mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Ambasaderi wa Mozambike muri Loni, Pedro Comissário ati: “Tugiye guhangana cyane n’ibikorwa by’iterabwoba.”
Mozambique imaze imyaka itanu irwanya inyeshyamba z’abayisilamu mu ntara y’amajyaruguru ya Cabo Delgado. Iyi ntambara imaze kwimura abantu barenga miliyoni imwe ihitana abandi bagera ku 4000.
Kuri ubu iyi ntambara yacishije make nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda n’izo mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo bigiye gufatanya n’igisirikare cya Mozambique kurwanya izi nyeshyamba.
Bwana Comissário yavuze ko igihugu cye kizakoresha uyu mwanya mu ivugurura ry’akanama gashinzwe umutekano kugira ngo hakemuke “ibibazo bya Afurika”.
Ati: “Ni ngombwa kwitondera amavugurura y’akanama gashinzwe umutekano kugira ngo hagaragazwe impungenge z’Afurika, Afurika yarenganijwe n’amateka kuko nta munyamuryango ifite mu kanama gahoraho gashinzwe umutekano ”, Bwana Comissário.
Akanama gashinzwe umutekano gafite abanyamuryango batanu bahoraho – Leta zunze ubumwe z’Amerika, Uburusiya, Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubushinwa n’abanyamuryango 10 badahoraho.