Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kuri uyu wa kane rwahamaije Mugimba Jean Baptiste, icyaha cyo gucura umugambi no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi rumukatira igifungo cy’imyaka 25.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Werurwe 2022, mu Karere ka Nyanza, nibwo Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo Mugimba Jean Baptiste ku byaha by’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari atuye muri Komine Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.
Urukiko rukaba rwahamije Mugimba Jean Baptiste w’imyaka 66 y’amavuko, icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1944, maze rumukatira igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside.
Mu byatumye ahamwa n’iki cyaha harimo isesengura ryakozwe, urukiko rugasanga iwe mu rugo aho yari atuye harabereye inama yo gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa mu cyahoze ari Komine Nyakabanda no mu nkengero zayo, ubu ni mu Murenge wa Nyakabanda, Akarereka Nyarugenge. Ni mu gihe kandi muri iyi nama ngo harimo no gushaka uburyo interahamwe zagombaga guhabwa ibikoresho byo kwica Abatutsi.
Nyuma y’igihe Jean Baptiste Mugimba n’umwunganira mu mategeko hari ibyo basaba, urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cy’uko we yashakaga ko ubuhamya bw’abatangabuhamya muri uru rubanza bwateshwa agaciro. Akaba yagaragazaga ko bamwe mu batanze ubuhamya harimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse abandi bakaba bamushinja kubera ko bagambiriye kwigarurira imwe mu mitungo ye.
Nubwo hari ibyaha ubushinjacyaha bwaregaga Jean Baptiste Mugimba ariko urukiko rukabimuhanaguraho kubera ko nta shingiro bifite, we n’abamwunganira mu mategeko bavuze ko bagiye kujuririra uyu mwanzuro w’urukiko wamukatiye imyaka 25y’igifungo.
Mugimba Jean Baptiste yabaye umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’ishyaka rya CDR, ni mu gihe kandi yakoze no muri Banki Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1982 kugeza 1994. Yanabaye umunyamigabane wa Radio RTLM.
Mugimba yoherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha byo kugira uruhare murI Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Guverinoma y’Ubuholandi mu Ugushyingo 2016, nyuma y’impapuro za Leta y’u Rwanda zasabaga ko yatabwa muri yombi.
Tariki 14 Nzeri 2017, nibwo Jean Baptitse Mugimba yatangiye kuburanishwa, icyo gihe urukiko rwabanje gusuzuma ibyo gutesha agaciro ibyemezo by’inkiko Gacaca zari zamuhanishije kwishyura amafaranga asaga miliyoni 34 Frw, ni ibyemezo byari byafashwe n’urukiko Gacaca rwa Nyakabanda nyuma yo kumuhamya uruhare mu busahuzi no kwangiza imitungo.
Ubwo yari akigezwa mu Rwanda yahakanaga ibyaha 7 yashinjwaga bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yavugaga ko abantu bitwaza uburemere bw’icyaha cya Jenoside bakabeshyera abandi.