Home Uncategorized Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda yatorokeye muri Amerika

Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda yatorokeye muri Amerika

0

Mugisha Samuel wegukanye tour du Rwanda 2018, yatorokeye muri merika nyuma yaho yari agiye kwitabira imikino y’ikipe ye ya Protouch yari igiye gukorera muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Mugisha Samuel usanzwe ari umukinnyi w ‘ikipe yIgihugu akanakinira ikipe ya PROTOUCH Pro Racing Team yo muri Afurika y’epfo, uyu Munyarwanda bivugwa ko yatorokeye ku kibuga cy’indege ku wa gatanu w’icyumweru gishize taliki 31 Kanama, kuko bakiva mu ndege ntawongeye ku mubona akaba atarigeze agera kuri hotel ikipe yacumbitsemo cyangwa ahagombaga kubera amarushanwa.

Aya makuru atangazwa na Protouch avuga ko uyu mukinnyi yaba yanatorokanye bimwe mu bikoresho by’iyi kipe bifte agaciro k’akabakaba miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

https://twitter.com/Protouch_Team/status/1566676218728038401

Samuel Mugisha abaye umunyarwanda wa gatatu wakaoze amateka mu mukino w’amagare mu Rwanda ugiye gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika akava no mu mukino w’amagare mu buryo butunguranye nyuma ya Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeye, Valens Ndayisenga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePapa Yohani Pawulo I wayoboye kiliziya gatolika ukwezi kumwe yagizwe umuhire
Next articleKenya: William Ruto yemejwe nka perezida bidasubirwaho
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here