Home Amakuru Papa Yohani Pawulo I wayoboye kiliziya gatolika ukwezi kumwe yagizwe umuhire

Papa Yohani Pawulo I wayoboye kiliziya gatolika ukwezi kumwe yagizwe umuhire

0

Papa Yohani Pawulo I witwa Albino Luciano, wavukiye mu Majyaruguru y’u Butaliyani mu mujyi wa Canale d’Agordo, tariki 17 Ukwakira 1912, abaye umuhire nyuma y’imyaka 46 yitabye Imana.

Ni umwe muri ba Papa wayoboye Kiliziya Gatolika igihe gito, aho ubwo buyobozi yabumazeho iminsi 33 gusa, dore ko yabaye Papa ku itariki 26 Kanama 1978 asimbuye Papa Paul VI, yitaba Imana mu buryo butunguranye ku mugoroba wo ku itariki 28 Nzeri 1978, aho uwamenye urupfu rwe ari umwe mu Bihayimana wari ushinzwe kumushyira icyayi mu cyumba cye buri gitondo, asimburwa na Papa Jean Paul ll.

Mu gitambo cya Misa cyatuwe mu muhango wo Gushyira Papa Jean Paul I mu rwego rw’Abahire, Papa Francis yashimye imyitwarire yamuranze, agira ati “Ngendeye ku rugero rwa Yezu Kirisitu, Jean Paul I, yabaye umushumba urangwa n’ubwiyoroshye no kwicisha bugufi mu ntama yari abereye umwungeri.

Papa Yohani Pawulo I, bari baranamuhaye akazina k’akabyiniriro ka Smiling Pope cyangwa Pape au Sourire, kuko yahoraga yishimye, yisekera.

Umuntu utorerwa kuba Umuhire ni uba yarapfuye, asanzwe arangwa n’ubunyangamugayo n’ibikorwa by’ubugiraneza mu bantu, aho nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kiliziya mu gihugu cye bushyikirije Raporo ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya ku Isi, ibyavuye mu bugenzuzi n’ubushakashyatsi bwakorewe kuri uwo muntu, bukamusabira gushyirwa mu bahire.

Nyuma y’iyo Raporo intumwa ziturutse i Vatican (Roma) zoherezwa muri icyo gihugu gukora ubucukumbuzi, zireba ko uwo muntu akwiriye gushyirwa mu bahire koko zigatanga Raporo mu buyobozi bukuru bwa Vatican buyobowe na Papa, hagakorwa irindi genzura nyuma bagashyira mu Bahire uwabisabiwe. Nyuma y’ubundi bushakashatsi uwari Umuhire Ashyirwa mu Batagatifu

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmukarani w’ibarura wariwe n’i mbwa ari mu marira yo
Next articleMugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda yatorokeye muri Amerika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here