Home Uncategorized Umukarani w’ibarura wariwe n’i mbwa ari mu marira yo

Umukarani w’ibarura wariwe n’i mbwa ari mu marira yo

0

Uwimpuhwe Josiane wari umukarani w’ibarura mu barura rusange ry’abaturage riheruka yakomerekejwe n’imbwa ubwo yajyaga kubarura mu rugo ruri mu mujyi wa Kigali avuga ko ubu ari we urimo kwiyishyurira amafaranga y’inkingo yandikiwe na muganga.

Uwimpuhwe yariwe n’imbwa yo mu rugo rw’umugabo witwa Kanani Jean Robert tariki 22 Kanama 2022, mu Kagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo ahagana mu ma saa cyenda z’igicamunsi, ubwo yari agiye kubarura muri urwo rugo.
Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, Uwimpuhwe Josiane yavuze ko akimara kuribwa n’imbwa yahise ajyanwa ku ivuriro ryigenga riri hafi y’aho yaririwe n’imbwa, agahita ahabwa ubutabazi bw’ibanze aterwa inshinge.

Ati “Umugore we nimugoroba nka saa kumi n’imwe nibwo yaje kunyishyurira imiti n’inshinge banteye, nyuma yaho Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) cyahise kinjyana i Kibagabaga. Ubu rero fagitire zose ni jye urimo kwiyishyurira inshinge z’inkingo zose, banyandikiye inkingo eshanu, ubu maze kwiteza enye nsigaje rumwe, nzarwiteza mu kwa cyenda”.

Abajijwe niba yaragerageje kuganira na nyiri imbwa yamuriye, Uwimpuhwe yasubije ko aherukana na we ku munsi wa mbere aribwa n’imbwa, ubwo yari aje kumwishyurira amafaranga y’ubuvuzi bw’ibanze yakorewe.

Yagize ati “Kuva ubwo ntabwo muheruka, muheruka yishyura ibihumbi 60 by’inshinge banteye, esheshatu niba atari umunani, kuva ubwo nta muntu wabo ndabona”.

Kuba Uwimpuhwe ari we urimo kwiyishyurira amafaranga yo kwivuza ngo byamugizeho ingaruka bitewe n’amikoro macye yari asanzwe afite.
Ati “Nta bushobozi mfite ndi mu madeni, ndimo ndaguza basaza banjye bose nkabaka amafaranga, kuko sindimo gukora. Nakoraga akazi ko kwigisha abana mu biruhuko (Coaching), ubu ndi mu rugo mfite igisebe ntabwo ndakira, umwana wanjye yavuye ku ibere, ubu ndimo kumukamiriza amata, ayo yose ni amadeni ndimo gusaba, nta bushobozi mfite, nta mafaranga mfite jyewe”.

Akomeza agira ati “Ingaruka ya mbere iri ku mwana wanjye, kuko barambwiye bati ntumwonsereze kuri izo nshinge, n’ubwo bumara bwiyo mbwa. Umwana wanjye afite agahinda kubera ko yavuye ku ibere. Indi ngaruka ni uko ntarimo gukora, nigishaga nkabona amafaranga. Nicaye mu rugo akaguru kabaye ikinya kubera inshinge, reba kuva i Gasanze nkajya i Kibagabaga nateze moto kugenda no kugaruka banca nk’ibihumbi bitanu”.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze kugeza dosiye ya Josiane Uwimpuhwe mu rukiko, aho na we yamaze kubonana n’umuburanira, akaba ategereje kumenya igihe bazaburanira.

Josiane Uwimpuhwe usanzwe ari umwarimu akaba n’umubyeyi w’abana batatu, avuga ko nta kintu gihambaye yifuza kuri nyiri imbwa uretse kumuha impozamarira.

Ati “Nabwiye umushinjacyaha ko azampa impozamarira ya miliyoni imwe, ni yo nifuza, ntarengereye ngo nifuze, ngo njye mu bintu byinshi, kuko iyo mbwa yanciriye impantalo nari nambaye y’akazi, inyambika ubusa, nambaye ubusa imbere y’abantu amaraso avirirana, umugore antiza igitenge”.

Akomeza agira ati “Narandagaye ku musozi, nambara ubusa ndi umubyeyi ubyaye gatatu, n’ubu nabaye pararize, akaguru kanjye kabaye ibisebe kubera biriya bishinge banteye, nari mbuze ubuzima bwanjye, rwose ntabwo narengereye kuko maze ibyumweru bibiri ntarimo gukora”.

Ngo ubusanzwe nta kibazo Uwimpuhwe yari afitanye no kwa Kanani Jean Robert, uretse kuba yarigeze kwimwa amakuru yo muri urwo rugo mbere y’uko aribwa n’imbwa yabo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBruce Melodie yarekuwe akomereza ku rubyiniro
Next articlePapa Yohani Pawulo I wayoboye kiliziya gatolika ukwezi kumwe yagizwe umuhire
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here