Home Imyidagaduro Bruce Melodie yarekuwe akomereza ku rubyiniro

Bruce Melodie yarekuwe akomereza ku rubyiniro

0

Umuhanzi Bruce Melodie wari warafatiwe i Burundi n’inzego zaho z’umutekano, yamaze kurekurwa, ndetse ibitaramo ahafite kuri uyu wa gatanu no ku wa Gatandatu bikaba bigomba kuba.

Bruce Melodie yafashwe akigera mu Burundi tariki 31 Kanama 2022. Uwitwa Toussaint ni we waregeye Polisi mu Burundi ko yamuhaye amafaranga ngo azaze kuririmbira muri icyo gihugu, nyamara ntiyaza, ntiyanasubiza amafaranga yahawe.

Akirekurwa yahise akomereza ahagomb akubera igitaramo ajya kureba imyiteguro yacyo no kwitoreza aho gumba kuririmbira ibizwi nka sound checking. Bruce Melodie yahise avugira ku rubyiniro ko ameze neza kandi ko igitaramo kigomba kuba nk’uko cyateguwe kuko ” Nta wubuza impala gucuranga”

Biravugwa ko yarekuwe amaze kwishyura Miliyoni zibarirwa muri 29 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba yahise akomereza mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu kibera kuri ‘Zion Beach’ ku wa Gatandatu akaza gukorera ikindi muri ‘Messe des Officiers’.

Ni ubwambeer Bruce Melodie agiye gucurangira mu gihugu cy’Uburundi n’ubwo kuva mu mwaka wi 208 yagiye ahatumirwa kenshi ariko ibtaramo bye ntibibe kubera impamvu zitandukanye ziganjemo iza politiki.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRuswa mu bunzi, impamvu ishobora gukoma mu nkokora ADR
Next articleUmukarani w’ibarura wariwe n’i mbwa ari mu marira yo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here