Home Ubutabera Muhanga: Ubuyobozi buranengwa kudakumira COVID 19 mu batishoboye

Muhanga: Ubuyobozi buranengwa kudakumira COVID 19 mu batishoboye

0
VC Mayor Muhanga, Kayiranga Innocent

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga, barasaba Leta ko yatanga udupfukamunwa ku batishoboye, cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye bya guma mu Karere aho kubona n’ibyo kurya bitoroshye. Abayobozi ba Muhanga bo bavuga ko nta ngengo y’imari yateganyirijwe kugura udupfukamunwa. Naho Umunyapolitiki Me Ntaganda we ntiyiyumvisha impamvu leta ifite ubushobozi bwo kubaka ingufu za nikileyeri (nuclear) ibura ubushobozi bwo guha abaturage udupfukamunwa.

Mukarukundo Jeannine, ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko abaturage iyo bagiye ku isoko cyangwa bagiye ku isantire  batizanya udupfukamunwa kubera ko badafite ubushobozi bwo kutugura. Ati: “Abantu bose ntibafite ubushobozi bungana kuko COVID 19 yasubije abantu inyuma bikaba byaba byiza Leta igize icyo ikora kugira ngo buri muntu wese abashe kubona agapfukamunwa.”

Arongera ati: “…wenda hano ni mu mujyi buri wese akora uko ashoboye akabona agapfukamunwa ariko hari rubanda rugufi rutabona ubwo bushobozi mu biturage aho babutizanya.”

Murekatete Jacqueline, utuye mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko uburenganzira bw’umukire n’umukene bungana mu kurwana ku buzima bwa buri muntu, bityo Leta ikwiye gufasha abaturage kubona udupfukamunwa cyane cyane abatishoboye. Ati: “…usanga n’ugafite akambara buri munsi karamunukiyeho, karacitse, kadashobora no kumurinda. Ikindi ni uko aho ntuye usanga abaturage benshi batatwambara.”

Mukabandora Rosine, utuye i Gahogo muri Nyarucyamo ya gatatu, yashyizwe mu cyiciro cy’abatishoboye cya E, ariko yambaye agapfukamunwa gashaje yahawe n’umuturage. Ati: “… iyo batakampa sinari kubona ubushobozi bwo kukagura kuko amafaranga magana atanu ari menshi, iyo nyabonye nyagura icyo kurya. Icyo nasaba Leta ni uko nkatwe tutishoboye yatugurira udupfukamunwa tukirinda korona virusi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga,  Kayiranga Innocent, avuga ko mu ngengo y’imari batateganyije amafaranga yo kugurira abaturage udupfukamunwa. Aragira ati: “Tugiye kuvugana n’abafatanyabikorwa basanzwe badutera inkunga mu gufasha ibyiciro by’abatishoboye batange n’inkunga y’udupfukamunwa.”

Ibi aba baturage ba Muhanga batangaza, ntibanyuranya cyane n’Umunyapolitike Me Ntaganda Bernard, aho aherutse gutangariza Radiyo BBC ko Leta igomba guha abaturage udupfukamunwa ku buntu. Yagize ati: “Leta ifite ubushobozi bwo kubaka ingufu za nikileyeri (nuclear) yabura ite ubushobozi bwo guha abaturage udupfukamunwa cyane ko izi ko abenshi nta bushobozi bafite bwo kutwigurira.”

Elie Mugabo, Umuyobozi w’umuryango “Nsindagiza” uvugira abatishoboye, avuga ko nk’uko abaturage batishoboye bafashwa mu kubona ibyo kurya bagomba gufashwa no kubona ibikoresho byo kwirinda harimo udupfukamunwa. Ati: “… abaturage barakennye kubona amafaranga yo kugura udupfukamunwa byibura tubiri mu kwezi ni ikibazo, akaba ari yo mpamvu Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagomba guha abaturage udupfukamunwa cyane cyane abatishoboye.”

Julien Niyingabira, Umuvugizi wa RBC, avuga ko ikibazo atari ukubura udupfukamunwa, ko ikibazo ari imyumvire y’Abaturage akaba ari yo mpamvu hagomba ubukangurambaga aho bagomba kumva akamaro katwo bakatwambara neza kandi bakareka kudutizanya kuko byabakururira ubwandu. Ati: “Si nkeka ko abaturage badafite ubushobozi bwo gutunga agapfukamunwa gakoze mu mwenda, ahubwo ni imyumvire, kandi mfite amakuru ko hari aho Leta yagiye idutanga bahereye mu batishoboye.”

Uhagarariye OMS mu Rwanda aherutse gutangaza ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukumira icyorezo cya coronavirusi, bikaba bitanga umusaruro ufatika ari nacyo bahereyeho barushyira mu bihugu ntangarugero.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC kivuga ko uburyo buhari bwo kwirinda Korona virusi ari ukwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki buri kanya kuko nta muti uraboneka.

Kugeza ubu mu Rwanda hose hamaze kugaragara abasaga 14,529 banduye COVID-19, abakize basaga 9,234 naho abamaze gupfa ni 186.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Mwitende Jean Claude

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovid19: Abafungirwa kwa Kabuga ntibishimiye imibereho.
Next articleRSA: Perezida Zuma aragezwa imbere y’ubutabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here