RSA: Perezida Zuma aragezwa imbere y’ubutabera

Muri Afrika y’Epfo urwego rushinzwe iperereza ruravugwaho ko rwakoresheje za miriyoni amagana mu bikorwa bitemewe n’amategeko mu rwego rwo gukingira ikibaba uwari umukuru w’igihugu, Jacob Zuma, ku birego bya ruswa aregwa.

Mu birego byahawe  itsinda rishinzwe gukora iperereza ku bijyanye n’ibyaha bya ruswa muri Africa y’Epfo, harimo ibyo kugerageza kugura abacamanza hamwe n’ibinyamakuru mu nyungu za Jacob Zuma.

Abashinja Perezida Zuma bagaragaza neza ukuntu habayeho gushaka guhindura ikigo gishinzwe iperereza muri Afrika y’Epfo ngo kibe igisa n’urwego rukorera umuntu umwe ariwe Perezida Zuma, aho gukorera abaturage ba Africa y’Epfo.

Mu myaka cumi yamaze ku butegetsi, Perezida Jacob Zuma yagiye ashinjwa kenshi kurya ruswa, kandi n’ubu aracyakomeza gushinjwa iki cyaha.

Iperereza riyobowe n’umucamanza ryerekanye urugero rw’uburyo Zuma yakoresheje inzego z’igihugu kugira ngo zimurengere mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku butegetsi.

Ngo hari ibimenyetso simusiga byerekana ukuntu amafaranga atagira ingano yibwe mu rwego rushinzwe iperereza agaherezwa inshuti za Perezida Jacob Zuma mu ibanga rikomeye.

Inkuru dukesha BBC ikomeza ivuga ko hari ibindi bimenyetso byerekana uburyo ibinyamakuru bitandukanye byahawe amafaranga kugira ngo mu makuru yabyo bigaragaze uruhande rwiza gusa rwa Perezida Zuma.

Muri ibyo bimenyetso kandi hasobanurwa ko inzego z’ubutabera zakoreshejwe mu nyungu z’uyu wahoze ari umukuru w’igihugu, bikerekana kandi n’uburyo abakozi b’urwego rw’ubutabera bakoreshwa mu bikorwa bya politike n’amashyaka.

Perezida Zuma nanubu ntaremera na gato ibyo ashinjwa. Ikindi ni uko aherutse kwanga kujya imbere y’urwego rushinzwe gukora iperereza kuri ibi birego bya ruswa ngo yisobanure kubyo aregwa,  imyitwarire Urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga  ruvuga ko inyuranije n’amategeko.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *