Home Ubutabera Munyenyezi ukekwaho uruhare muri Jenoside yihannye umucamanza

Munyenyezi ukekwaho uruhare muri Jenoside yihannye umucamanza

0

Munyenyezi Béatrice ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yitabye urukiko kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukuboza 2022, urubanza rumaze akanya rutangiye yihana uyoboye inteko iburanisha amushinja kubogama.

Ni mu rubanza rwabereye i Nyanza mu Rukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka.

Imodoka itwara infungwa n’abagororwa yamugejeje ku ngoro y’urukiko i Nyanza saa Mbiri n’iminota 40 yambaye impuzankano ziranga abagororwa, isaha ku kuboko n’inkweto zidafunze.

Urubanza rwatangiye saa yine za mu gitondo aho ukuriye inteko iburanisha yavuze ko urw’uyu munsi rugomba kuba humvwa abatangabuhamya bashinja Munyenyezi ariko hagakoresha uburyo bwo kutagaragaza amazina yabo kandi bakaburana mu muhezo.
Gusa Munyenyezi n’abamwunganira mu mategeko ntabwo babyishimiye.

Me Gashima Janvier umwe mu bamwunganira mu mategeko yahise asaba ijambo yerekana imbogamizi zirimo kuba urukiko rubagezaho impinduka mu gihe bageze mu rubanza kandi batarabimyeshejwe kare ko n’ubu batunguwe no kumva ko hari abatangabuhamya bifuza gutanga ubuhamya mu muhezo no guhisha amazina ya bo.

Umucamanza yavuze ko bigamije gusigasira umutekano w’abatangabuhamya kandi ko bitanyuranyije n’amategeko ibyo n’umushinjacya yavuze ko uruhande rwa Munyenyezi kuba rutagaragaza itegeko ryirengagijwe ibyo bavuga bidafite ishingiro.

Me Bikotwa Bruce na we wunganira Munyenyezi yunzemo ko niba abatangabuhamya ari abasanzwe ihame ryo kubarindira umutekano n’ubundi ryaba ryarirengagijwe kuko bamaze kumenyekana imyirondoro ya bo bityo ko impamvu y’ibyo idasobanutse.

Yongeraho ko ubundi mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro bimyeshwa urega n’uregwa kandi ko bitakozwe.

Gashema yavuze ko batanumva icyo bita guhungabanyirizwa umutekano mu gihe nta wigeza ahutazwa mu yandi maburanisha aheruka kandi ko u Rwanda rufite umutekano ku buryo ntawapfa kubangamira umutangabuhamya ngo bimuhire.

Basabye ko urubanza rugomba kubera mu ruhame nk’uko ibyaha Munyenyezi aregwa byabereye mu ruhame.

Ukuriye inteko yasobanuye ko nta kibazo kigomba kuhaba kuko byemewe ko Munyenyezi n’abamwunganira bumva abo batangabuhamya ko rero hakurikzwa kubahiriza ibyifuzo by’abatangabuhamya kuko ari na byo byatumye urubanza rwimurirwa i Nyanza rubanwe i Huye.

Urukiko rwafashe umwanya rujya kwiherera rugaruka rwanzura ko hashingiwe ku mutangabuhamya tariki 18 Ukwakira 2022 wifuje ko yarindirwa umutekano akabihabwa basanga hagiye gukurikizwa ubwo buryo bwo gutanga ubuhamya mu ababtunga batagaragazwa.

Munyenyezi yahisa asaba ijambo avuga ko perezida w’inteko iburanisha ari kubogama mu buryo bugaragara ko ndetse amufitiye urwango bitewe n’ibyaha bya jenoside aregwa, bityo amwihannye.

Ati “Nyakubahwa Perezidante w’inteko murabogamye cyane. Sinshobora guhabwa ubutabera nawe kuko kuva wamburanisha wagiye ufata ibyemezo bibogamye. Ndakwihannye!”

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.

Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu. Ni ibyaha ashinjwa gukorera mu yari Perefegitura ya Butare; kuri ubu ni mu Karere ka Huye.

Ni umukazana wa Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwatangaje ibyo rwakoze mu kurengera uburenganzira bwa muntu
Next articleZimwe mu ngingo z’itegeko ngenga rigena imyitwarire y’abayobozi zirengagizwa nkana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here