Home Ubutabera Murenzi Abdallah, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’icyenewabo muri Ferwacy

Murenzi Abdallah, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’icyenewabo muri Ferwacy

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwaraye rutaye muri yombi umunyamabanga mukuru, w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, Munyankindi Benoit, ndetse na perezida w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah akaba ari gukurikiranwa adafunzwe.

Umuvugizi w’uru rwego, Murangira Thierry, yatangaje ko Munyankindi, akurikiranweho incyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo (nepotism). Mu gihe Murenzi Andallah we akurikiranweho kuba icyitso muri ibi byaha.

Murangira ati “Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY nawe akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.”

Akomeza avuga ko iko ibi byaha byakozwe agira ati “imikorere y’icyaha biracyari mu iperereza; ubu dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Munyankindi Benoit, yagarutsweho cyane mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo hari ikipe y’amagare yagombaga kwitabira imikino muri Ecosse (shampiyona y’Isi), ku rutonde rw’abagombaga kugenda baharekeje abakinnyi, Munyankindi yashyizeho n’umugore we, udakora muri iri shyirahamwe udafite n’aho ahuriye n’abagombga kwitabira iyi mikino.

Usibye ibi, kandi iyi kipe yagiye mu buryo butateguwe neza kuko igeze mu Gihugu cy’Ubwongereza yasizwe n’indege bagera aho bagombaga kwitabira amarushanwa bigoranye babifashijwemo na ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’Ubwongereza.

Inginyo ya 8 y’itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa  niyo ivuga ku Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo. Inagenera ibihano umuntu uhamijwe iki cyaha.

Ingingo ya 8 igira iti: “Umuntu wese ufite mu nshingano ze guha serivisi abantu, ufata icyemezo ashingiye ku itonesha, ku bucuti, ku rwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo ku bamugana, aba akoze icyaha.    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta tegeko rikurikizwa mu kwimura abari mu manegeka, ahubwo hirengagizwa itegeko Nshinga – Murwanashyaka
Next articleIbihugu byo muri Afurika byabujijwe na AU kugirana umubano na Niger  
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here