Home Amakuru Ibihugu byo muri Afurika byabujijwe na AU kugirana umubano na Niger  

Ibihugu byo muri Afurika byabujijwe na AU kugirana umubano na Niger  

0

Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), wahagaritse igihugu cya Niger, mu bikorwa byose by’umuryango iyiziza kuba ubutegetsi buriho muri iki Gihugu bwarabufashe ku ngufu za gisirikare buhiritse ubutegesti bwatowe n’abaturage.

Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mur uyu muryango AU, kahamagariye ni’ibindi bihugu byose bigize uyu muryango n’umuryango mpuzamahanga kwirinda kugirana ibikorwa ibyo ari byo byose n’abategesti ba Niger.

Umuryango w’ubumwe bwa Afurika, ufashe iki cyemezo mu gihe, umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba ECOWAS, ucyemeza ko uzakoresha imbaraga za gisirikare mu guhirika ubutegetsi bwa Gisirikare buriho muri Niger. Ecowas, ivuga ko igomba gusubiza ubutegetsi  Mohamed Bazoum watowe n’abaturage.

Mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, ntibarafata icyemezo kuri iki cyifuzo cya ECOWAS, cyo gukoresha igisirikare mu gukuraho ubutegetsi bwa Niger, kuko bamwe mu bagize uyu muryango bagishyigikiye abandi bakaba bakirwanya.

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger, bavuga ko babuhiritse kuko ubutegetsi bw’abasivili bwari bwarananiwe  kugeza ku baturage ibyo babatoreye birimo, ubukungu n’umutekano.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMurenzi Abdallah, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’icyenewabo muri Ferwacy
Next articlePerezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, Bamporiki arasimburwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here