Home Ubutabera Musanze: Nyuma y’imyaka 10 asambanyirijwe mu mahanga ku gahato akeneye gufashwa

Musanze: Nyuma y’imyaka 10 asambanyirijwe mu mahanga ku gahato akeneye gufashwa

0

Mukakayiranga utuye mu Karere ka Musanze avuga ko mu mwaka w’i 2010 ubwo yari afite imyaka 19 yasambanyijwe ku gahato n’umunywarwanda wamukoreshaga mu gihugu cya Uganda.

“Umuntu yandangiye akazi muri Uganda ngezeyo ndakora ariko uwadukoreshaga abeshya ko arwaye akeneye umuntu umufasha mu rugo, ni njye wagiyeyo ngezeyo nsanga ni muzima ansambanya ku gahato antera inda.” Mukakayiranga akomeza agira ati:

“ Nyuma yo gusanga ntwite ndi mu mahanga n’uwanteye inda atanyitayeho nahisemo kuza kuyibyarira i muhira mu Rwanda. kuva icyo gihe ubuzima bwanjye n’uwo narintwite bwabaye bubi cyane”

Mukakayiranga kuva yahohotererwa mu mujyi wa Kampala mu Gihugu cya Uganda atakomeje ako kazi kuko yahise agaruka mu Rwanda kubana na nyina umubyara utuye mu karere ka Nyanza kuko ariwe mu byeyi wenyine yagiraga.

Kuri ubu n’ubwo uwamuhohoteye yaheze mu gihugu cya Uganda akaba yarabuze uko amurega ngo amufashe asaba leta n’abandi bagira neza kumufasha kwiga umwuga n’ibindi byamufasha kwiteza imbere we n’umwana we.

“ Bisa naho nakiriye ibyambayeho nyuma yo kubyara n’ubwo nkigowe cyane no kurera umwana utazi Se nta n’akazi ngira, uwamfasha nkagira umwuga niga cyangwa nkabona igishoro nibyo byampa icyizere cyo gukomeza kubaho n’umwana wanjye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, avuga ko Mukakayiranga aba yarafashijwe iyo yitabaza inzego z’ubuyobozi ntabyihererane nyuma yo kuva muri Uganda.

Agira ati:”Uwo ntabwo aratugeraho ariko azaze tumufashe kuko tugira gahunda yo gufasha abahuye n’ibibazo nk’ibyo,tubafasha mu birebana n’isanamitima, kwiyubaka, ubuzima, n’ibindi bibazo byose bafite.”

Akomeza agira ati: “ abahohotewe muri ubwo buryo iyo bashaka kubona ubutabera tubafasha mu kubashakira ababunganira mu mategeko rero turabasaba kujya batugana tukabafasha nti babyihererane”.

Kamanzi Axelle, ushiznwe imibereho y’abaturage avuga ko abahohotewe bakwiye kujya begera ubuyobozi bikimara kubaho kugirango bafashwe

Me Kagabo Venuts, umunyamategeko muri Fidelis Law Chamber, akaba n’umuhuza mu nkiko avuga ko iki cyaha kidasaza.

“Ubu yarega uwamujyanye gukora muri Uganda, ashatse kurega uwamusambanyije ku gahato yamurega muri Uganda kuko niho ari.” Me Kagabo akomeza avuga ko mu gihe umwana yaba ashaka kumenya se umubyara nawe yazitabaza inkiko mu manza mboneza mubano.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana  unicef mu mwaka w’i 2016 bugaragaza ko Mu Rwanda, abakobwa 5 ku 10 n’abahungu ba 6 ku 10 bakorerwa ihohoterwa rishingiye  ku gitsina ryo ku mubiri cyangwa mu marangamutima mbere yuko bagira imyaka y’ubukure, aba bana bahohoterwa cyane n’abo bazi, ni ukuvuga ababyeyi, abaturanyi, abarimu cyangwa inshuti z’imiryango yabo.

Anaclet NTIRUSHWA

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Suluhu yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda
Next articleCoping with the aftermath of violence for GBV, what’s the way forward
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here