Home Politike Ng’iyi ikarita igaragaza aho abakekwaho jenoside bakihishe: Perezida Kagame yabakomojeho

Ng’iyi ikarita igaragaza aho abakekwaho jenoside bakihishe: Perezida Kagame yabakomojeho

0

Ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali atangiza icyumweru cyo kwibuka, Perezida Kagame yanenze bimwe mu bihugu bikomeye ariko bidafite ubutabera anakomoza ku bihugu bigihishira abakekwaho uruhare muri Jenoside bataragezwa imbere y’ubutabera.

Perezida Kagame ati: ” Bamwe mu bishe cyangwa abagize uruhare mu iyicwa rya miliyoni irenga y’abatutsi baracyarinzwe kugeza na n’ubu, bari mu bihugu bivuga ko bifite ubutabera.”

Kuri ubu habarurwa abanyarwanda 1100 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bagishakishwa bakihishe mu mahanga. Bimwe mu bihugu bivuga ko bishaka kuzabiburanishiriza ariko nabyo biracyagoranye.

Benshi mu bagishakiishwa kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi bihishe ku mugabane wa Afurika kuko wishimo 959.

Benshi muri aba bihishe mu bihugu by'abaturanyi nka Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo irimo 408 mu gihe muri Uganda hihishe 277, Tanzania hihishe 52. naho muri Kenya 35, Uburundi bwo buhishe 15.

Usibye abihishe ku mugabane wa Afurika hari n'abagera ku 144 bihishe ku mugabane w'Uburayi mu gihe muri Amerika hihishe 37. Ku mugabane wa oseyania hihishe 4.

Umurungi Providence, ushinzwe ubutabera mpuzamahanga muri  minisiteri y’ubutabera avuga ko kuba ibihugu bya Afurika bidatanga aba bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ari ikibazo cy’ubushake bwa politiki.

"Dufite amasezerano yo guhanahana banyabyaha n’ibihugu 10 by’Afurika, ariko mu rutonde rw’abashakishwa 1100 abarenga 920 bari muri Afurika kuba batabafata, ni ikibazo cy’ubushake buke.”  Umurungi akomeza avuga ko hari Ibihugu byagiye bisaba ko babanza kugirana amasezerano yo guhana abanyabyaha ariko kuva mu mwaka wi 2008 u Rwanda rumaze kohereza ayo masezerano mu bihugu 38 ariko ibyasubije ni 7 gusa. Ibi byerekano ko bizingiye ku bushake buke bwa politiki kuko ayo masezerano batayasinye ntabwo wabashyiraho ingufu.”

Umurungi akomeza avga ko hari ibhugu bidafitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha n'u Rwanda ariko birwohererza abakekwaho uruhare muri Jenoside ibindi nabyo bigahitamo kubaburanisha.

“ Nk’urugero rwerekana ko ari ubushake buke bwa politiki ku bihugu by'Afurika, hari ibuhugu tudafitanye amasezerano ariko bamaze kutwoherereza abakekwaho ibyaha, Ubuholandi bwohereje abantu babiri bunaburanisha abandi babiri na Amerika imaze kohereza abarenga 3.”

Umurungi Providence avuga ko urutonde rw’abakekwaho kugira uuhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rusohoka bwambere rwariho abantu 1146 ariko muri bo 46 bakaba barafashwe hari n’icyizere ko n’abandi bizatinda nabo bakabona ubutabera.

“Twebwe imanza turazihutisha riko hari ibuhugu byo hanze urubanza rumara imyaka 6, ibi rero ntabwo ari ubutabera kuko iyo butinze buba butanoze, gusa icyiza ni uko iki cyaha kidasaza tuzakomeza kubika ibimenyetso, ikibazo ni uko abatangabuhamya bazaba barapfuye.” 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame agiye guhura na Perezida Museveni na Tshisekedi
Next articleZimbabwean women harvesting water to beat drought
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here