Ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Nteziryayo Faustin, yavuze ko mu nkiko ariho hantu hibanze abantu bagakwiye kubonera uburenganzira bwabo ariko niba bashobora kububurirayo kubera ruswa ari agahomamunwa anongera ho ko mu gihe ruswa yaba icitse mu nkiko byatanga isomo no mu zindi nzego.
Nteziryayo Faustin, yabwiye abitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko wabereye mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa kane ko mu gihe ruswa yaba icitse mu nkiko n’ahandi hose yahita icika.
Nteziryayo ati: “Ni agahomamunwa kuba aho wagombye kuba ubonera uburenganzira bwawe ariho ububurira, niyo mpamvu tuvuga ko ushoboye kurandura ruswa mu nkiko byatanga n’isomo ko ntawundi uzayijandikamo ngo ashakire ubuhungiro mu nzego z’ubutabera.”
Nteziryayo yasabye abanyarwanda kwiyumvamo umuco n’inshingano zo kurwanya ruswa kuko ngo iyo bitabarimo aribwo umuntu aba afite urubanza agatangira kwibaza uwo azacaho ngo rugende uko abyifuza.
Nteziryayo ati: “ Waba uri mu bugenzacyaha abiwawe bagatangira gushaka uwo bacaho ngo dosiye ihagarare, wagera mu bushinjacyaha nabwo bagatangira gushaka uko dosiye itazagera mu rukiko, yaba igeze mu rukiko bagatangira gushaka bamwe biyita abakomisiyoneri ariko hariho n’abaribo.”
Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu ijambo rye yanagiriye inama abayobozi n’abakora mu bigo bya leta yo kubahiriza inama z’umugenzuzi mukuru w’imali ya leta nibura ku kigero cya 60% kuko byafasha cyane mu kurwanya ruswa.
Mu ngaruka za ruswa zagaragajwe na perezida w’urukiko rw’ikirenga, Nteziryayo Faustin, harimo no kuba ruswa ishobora kototera umutekano w’Igihugu.”
Nteziryayo ati: “Iyo ruswa yabaye karande yototera umutekano w’Igihugu, ubu twe turatekanye ariko hari ibindi bihugu bidatekanye kuko abakwiye kurwanya ruswa bayimitse”
Iki cyumweru cyasojwe cyatangijwe kuwa 13 Gashyantare, kikaba cyarakozwemo ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro mu nteko z’abaturage, ibiganiro mu bitangazamakuru bigamije kurwanya ruswa no guca imanza zose zifitanye isano na ruswa.
Kuva mu mwaka wi 2005 abacamanza n’abakozi b’inkiko batandukanye 51 nibo bamaze kwirukanwa kubera guhamwa no gukekwaho ibyaha bifitanye isano na ruswa.